Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 i Kigali habaye umuhango wo guha ikaze irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare (UCI Road Championship 2025) rizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.
Munyankindi Benoît, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY), ku itariki 21 Kanama 2023 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe runakurikiranye Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah, ku byaha bishingiye ku (...)
Kuwa 23 Nyakanga 2023 hakinwe isiganwa rya Legacy Sakumi Anselme, mu mukino w’amagare mu bagabo ritwarwa na Mugisha Moise hamwe na Ingabire Diane mu bagore.
Ku wa 23 Nyakanga 2023, hateganyijwe isiganwa ry’amagare rigamije kwibuka no kuzirikana umurage wa Sakumi Anselme wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu minsi ishize ni bwo mu Rwanda hasojwe isiganwa rya Tour du Rwanda ryegukanywe n’umunya-Eritrea Henok Muluebrhan
Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid ni we wabashije kuza imbere mu banyarwanda bakinnye Tour du Rwanda, aba ri nawe uhembwa wenyine ku munsi usoza isiganwa
Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, ubwo hasozwaga isiganwa rya Tour du Rwanda ryari rimaze iminsi umunani ribera mu Rwanda, Perezida Kagame yitabiriye agace ka nyuma k’iri siganwa.
Hennok Mulueberhan ukinira ikipe ya Green Project ni we wegukanye isiganwa "Tour du Rwanda" ryari rimaze iminsi umunani ribera mu Rwanda
Mu gace kabanziriza aka nyuma ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Umutaliyani Manuele Tarozzi ni we wegukanye umwanya wa mbere.
Umusuwisi Matteo Badilatti ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kakinwe abakinnyi bava i Rubavu basoreza mu karere ka Gicumbi
Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, yakiriye mu biro bye Sylvan Adams, washinze ikipe y’amagare ya Israel Premier Tech, imwe mu makipe kuri ubu arimo guhatana muri Tour du Rwanda irimo kuba ubu.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwe agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bahagurutse i Rubavu berekeza mu Karere ka Gicumbi.
Abakinnyi 80 ni bo bahagurutse mu Karere ka Rusizi saa mbili n’igice za mu gitondo, babanza kugenda Kilometero 8.3 zitabarwa.
Umufaransa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies ni we wegukanye agace ka kane kavaga Musanze berekeza Karongi
Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira ikipe ya Green Project ni we wegukanye agace kavuye Huye berekeza i Musanze ahita anambara maillot jaune
Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kagasorezwa mu karere ka Gisagara, kegukanywe n’umwongereza Ethan Vernon
Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep yo mu Bubiligi ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali gasorezwa i Rwamagana
Ikibuga cy’umukino w’amagare giherereye i Bugesera cyubatswe ku bufatanye n’ikipe ya Israël Premier Tech cyatashywe ku mugaragaro.
Ikirangirire mu isiganwa ry’amagare Chris Froome ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa kane aho aje gusiganwa muri Tour du Rwanda 2023.
Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” rigomba gutangira kuri iki Cyumweru rizitabirwa n’ibihangange birimo Chris Froome wegukanye Tour de France
Mu isiganwa ry’amagare ryo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, Tuyizere Etienne na Nirere Xaverine ni bo baryegukanye
Umwongereza Chris Froome w’imyaka 37, wegukanye isiganwa ry’amagare rya Tour de France inshuro enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda 2023, iteganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Mu isiganwa Royal Nyanza Race ryabereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatanu, Mugisha Moise yongeye kuba uwa mbere
Kuri uyu wa Gatanu mu karere ka Musanze habereye isiganwa ry’amagare ryiswe Musanze Gorilla Race, ryegukanywe na Mugisha Moise mu bagabo, na Ingabire Diane mu bagore.
Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda, yatangaje ko ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare iri muri cumi n’eshanu (15) zizitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ muri Gabon.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo mu mujyi wa Kigali hatangajwe inzira zizifashishwa muri Tour Tour Du Rwanda 2023, ndetse hanatangazwa n’amakipe azitabira.
Mu isiganwa ry’amagare ryabereye mu bice by’akarere ka Nyaruguru na Huye, Mugisha Moise na Mukashema Josiane ni bi bo begukanye imyanya ya mbere mu byiciro by’abakuru.
Mu marushanwa yabereye mu Karere ka Musanze, agamije kugaragaza impano yo gusiganwa ku magare, yitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo abatwara abagenzi ku magare, rwo mu Mirenge 15 igize aka Karere, abahize abandi bashyikirijwe ibihembo binyuranye, mu rwego rwo kurushaho kubashyigikira, isiganwa rikaba ryegukanywe na (...)
Guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 5 Ugushyingo uyu mwaka, mu Rwanda hazongera kubera irushanwa mpuzamahanga ry’amagare yo mu misozi ‘Rwandan Epic 2022’, rizaba rigizwe n’uduce dutanu.
Amakuru y’uko umukinnyi w’amagare w’Umunyarwanda Mugisha Samuel, ukinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo yaba yaraburiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yumvikanye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo itumanaho ryari ryanze hagati ye na bagenzi be bakinana mu ikipe y’amagare ubwo bari bitabiriye irushanwa rya ‘Maryland Cycling (...)