Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ryari riteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha, ryamaze gushyirwa muri Gicurasi kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragaza ubukana.
Mu muhango wo kugaragaza inzira n’imihanda bizaranga Tour du Rwanda 2021, hazibandwa ku ngamba zo kwirinda COVID19, zizatuma amakipe yose buri munsi azajya arara mu mujyi wa Kigali.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare barasaba ko na bo bahabwa agaciro nk’agahabwa abakinira amakipe y’igihugu mu mikino yindi itandukanye.
Umunyarwanda Mugisha Moise ni we wegukanye isiganwa ry’amagare Grand Prix Chantal Biya ryaberaga muri Cameroun.
Umunyarwanda Mugisha Moise ni we waje ku mwanya wa mbere mu gace ka mbere k’isiganwa Grand-Prix Chamtal Biya riri kubera muri Cameroun
Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangiye umushinga wo kubaka ubushobozi bw’abagore mu gusiganwa ku magare, aho ku ikubitiro iryo shyirahamwe ryamaze guhugura abakobwa 11 mu bukanishi bw’amagare akoreshwa mu masiganwa.
Mu gihe amasezerano y’umunyamerika Magnell Sterling wari usanzwe atoza Team Rwanda arimo agera ku musozo, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) mu gihe rikomeje ibiganiro na we ryabaye rishyizeho umutoza w’agateganyo Sempoma Félix.
Ikipe ya Bugesera Women Cycling team yatanze ubwisungane mu kwivuza bungana n’ibihumbi 150 Frws ku baturage 50 batishoboye b’Umurenge wa Ntarama.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ikipe yo gusiganwa ku magare yitwa Musanze Cycling Club (MCC), aho yitezweho kuzamura impano z’urubyiruko no kurufasha gukora uwo mukino kinyamwuga, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umukino w’amagare muri ako gace.
Samuel Mugisha witegura gukina Shampiyona y’isi y’amagare ibera Imola mu Butaliyani guhera kuri uyu wa kane kugeza ku cyumweru, mu kiganiro yagiranye na KT Radio yavuze ko yiteguye kwitwara neza, anakomoza ku ntego afite nyuma yo kwerekeza mu ikipe nshya mu Bufaransa aho yifuza kuzakina Tour de France mu myaka ibiri iri (...)
Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi yamaze gutangaza ko umujyi wa Imola wo mu Butaliyani.
Umunyarwanda Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020, yakoze impanuka ubwo yari gukora imyitozo mu bice by’akarere ka Kamonyi.
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi ryatangaje ko shampiyona y’isi y’amagare yari kuzabera mu Busuwisi isubitswe.
Umunyarwanda Mugisha Samuel ukina umukino w’igare nk’uwabigize umwuga, aratangaza ko icyumweru cya mbere amaze mu Bufaransa cyamaze kumuha ishusho y’intego afite imbere.
Mu Karere ka Bugesera, hari abavuga ko igare ari umuco, bitewe n’uko usanga rikoreshwa n’abagabo ndetse n’abagore mu mirimo yabo ya buri munsi nko mu bwikorezi ku bantu bakivoma amazi kure y’aho batuye cyangwa se abarema amasoko ya kure, abenshi bakoresha (...)
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryasinye amasezerano yo gutangiza andi masiganwa atatu y’umukino w’amagare mu Rwanda
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yongeye gusubukura imyitozo igamije kwitegura shampiyona y’isi izaba muri Nzeli 2020
Tariki ya 03 Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana igare. U Rwanda nk’igihugu kiri gutera imbere, umukino wo gusiganwa ku magare na wo uri muyafashije kuzamura isura yarwo mu gihugu imbere ndetse no hanze.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda buvuga ko kuvuka kwa Skol Adrien Cycling Academy (SACA Team) ari inyungu nyinshi kandi nini ku mukino w’amagare mu Rwanda.
Uwahoze akinira Ikipe ya Benediction n’Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, Hadi Janvier, ababazwa n’uburyo atakinnye imikino Olempike ya 2016 yabereye Lio des Janeiro muri Brazil, kandi yarakoreye tike yo kwitabira iyi mikino.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizwi nka Tour de France, ryamaze guhindurirwa amatariki nyuma y’ibyemezo biheruka gutangazwa na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) yishimiye umusaruro yavanye muri Tour du Rwanda 2020 yari yitabiriye ku nshuro yayo ya mbere.
Umukinnyi Nsengimana Bosco w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda (Team Rwanda) arashinja ikipe yahoze akinira ya Benediction Ignite kumubuza amahirwe yo kujya mu ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) nyuma yo kumwima ibaruwa imwemerera kuyivamo (Release (...)
Umukinnyi w’umukino w’amagare mu Rwanda Mugisha Samuel, ari gukorera imyitozo mu rugo mbere yo kwerekeza mu ikipe ye nshya yo mu Bufaransa
Ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 nibwo urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) rwatanze icyemezo cy’ubuzima gatozi bw’agateganyo kuri Twin Lakes Cycling Club ikorera mu Karere ka Burera.
Kuva ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 kugeza ku Cyumweru tariki 01 Werurwe 2020 mu Rwanda habaye isiganwa rizenguruka igihugu ryitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, benshi bashima imigendekere yaryo.
Urubyiruko rwo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze ruremeza ko n’ubwo ako gace ariko gakize ku bakinnyi benshi muri Tour du Rwanda, ko hakiri urubyiruko rwinshi rufite impano mu mikino y’amagare bitewe no kubura amikoro.
Isiganwa rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ry’umwaka wa 2020 risojwe kuri iki cyumweru tariki 01 Werurwe 2020.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko uretse kuba bakunda kwihera ijisho irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda) ngo rinabasigira agatubutse.
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi Amina Layana, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda, yemeje ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwakira irushanwa ry’umukino w’amagare ku rwego rw’isi rizaba mu mwaka wa 2025.