Umubyeyi wihebeye Rayon Sport ku buryo iyo yatsinzwe atarya

Mama Hussein bakunze kwita Mama Jihad, umubyeyi ufana ikipe ya Rayon Sports, ahamya ko nta kintu kimushimisha nko kubona ikipe ye yatsinze ku buryo iyo yatsinzwe atarya.

Mama Hussein ngo iyo Rayon Sports yatsinzwe ntarya
Mama Hussein ngo iyo Rayon Sports yatsinzwe ntarya

Uyu mubyeyi ukuriye Fan Club Ururembo-Nyabugogo, akora akazi ko gucuruza ibirayi aho Nyabugogo ariko ahoza akaradiyo ke ku gutwi akurikiye amakuru y’imikino ariko cyane cyane yumva ibireba Rayon Sports ku buryo icyo wamubaza cyose kuri iyo kipe ahita akikubwira.

Mama Hussein aganira na Kigali Today, yavuze ko iyo kipe yayikunze kuva kera akiri umwana kandi ntawe yabikomoyeho ari yo mpamvu n’ubu ayikomeyeho.

Agira ati “Kera nkiri muto niga kuri EPA, abana bafanaga amakipe atandukanye ariko jyewe nkiyumvamo Rayon Sports. Sinavuga ngo hari uwayinkundishije n’umwe yewe habe n’umubyeyi, byanjemo gutyo gusa”.

“Rayon Sports ni ikipe yanjye, ndayikunda pe! Mu bintu bibaho binshimisha ni uko iba yatsinze”. N’abana banjye barabizi ko iyo yatsinzwe ndarara ntariye, nkaba nanamara kabiri ntavuga kuko mba nahungabanye.

Arongera ati “Ndibuka kera nagiye kuyifana twakinnye na Panthère Noir, nari nambaye nikwije ibirango bya Rayon, abasirikare bagira umujinya banshikuza couronne nari nambaye ariko sinacitse intege. Ni na yo mpamvu n’ubu nyikunda”.

Mama Hussein iyo ari mu kazi ke aba afite akaradiyo, agafata umwanya wo gukurikira amakuru y’imikino ku buryo n’iyo ushatse kugira ibyo umubaza akubwira ngo “Ba uretse mbanze numve amakuru ya Rayon hanyuma tuvugane”.

Ibyo ariko ntibituma atita ku bakiriya be kuko aba afite abakozi babakira, bakabaha ibyo bakeneye ariko na we akaba abikurikiranira hafi.

Uyu mubyeyi avuga ko iyo Rayon Sports yakinnye hano mu Rwanda atajya abura ku kibuga, gusa ngo icyo atabasha ni ukuyiherekeza hanze kubera imyaka kandi ko n’ubushobozi byamugora kububona.

Mama Hussein ariko ubu ngo afite agahinda kuko ikipe ye itariko kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda aho igeze ubu.

Ati “Ni agahinda gusa, ikibabaje kurushaho ni uko irimo gutsindwa kandi iba yarushije iyo bahanganye mu kibuga. Ubona bahusha ibitego, mbese nanjye sinzi aho birimo gupfira kuko dufite umutoza mwiza tunakunda, abakinnyi bakina neza, ubanza ari bya bihe bibi biba byaziye ikipe, ariko mfite ibyiringiro”.

Agira kandi icyo yisabira abafana muri rusange “Rayon Sports ni ikipe y’Imana, Gikundiro, ikipe ya Rubanda, abafana ndabasaba kudacika intege kubera ibihe bibi irimo. Bakomeze bayigume inyuma, bizashira ibyishimo bigaruke”.

Mama Hussein kandi ngo ntajya abura umusanzu w’ikipe “Jyewe n’abanyamuryango ba Fan Club tuverisa buri kwezi ibihumbi 100. Ariko n’iyo atuzuye ngerageza ibishoboka ku buryo aboneka umusanzu twiyemeje tukawutanga”.

Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa kane muri Shampiyona n’amanota 19, mu gihe mukeba wayo w’ibihe byose, APR FC, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Yewe azageraho yisubireho ko mbona gutsinda bya bihishe

Nkomezi Alexis yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Imana izakomeze imuhe aho ahahira, akomeze kuyikunda GIKUNDIRO yacu, kandi abato inyuma ye tumuri hafi twese.

Ikipe izadusubiza ibyishimo vuba, bibaho kandi aho iri ku rutonde si habi cyane’

Ni HABINEZA Yusufu
INTWALI FAN CLUB

HABINEZA Yusufu yanditse ku itariki ya: 28-12-2018  →  Musubize

yahisemo nabi disi agahinda kazamuhitana,

jo yanditse ku itariki ya: 27-12-2018  →  Musubize

ibyo nugushinyagurira ababurara kubera kubura icyo kurya

kayonga yanditse ku itariki ya: 27-12-2018  →  Musubize

Nyamara mwese murayikunda ni uko hari abatagira ubutwari bwo kubigaragaza ngo badakubitwa!

Niko yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Nyamara mwese murayikunda ni uko hari abatagira ubutwari bwo kubigaragaza ngo badakubitwa!

Niko yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka