Asaga miliyari 40Frw agiye gushorwa mu mishinga y’ikoranabuhanga

Gahunda y’igihugu y’ikoranabuhanga itangaza ko hari miliyari zisaga 44.6Frw zatangiye gushorwa mu mishinga y’urubyiruko y’ikoranabuhanga hagamijwe gukomeza kuriteza imbere.

Abayobozi batandukanye muri icyo kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi batandukanye muri icyo kiganiro n’abanyamakuru

Ni gahunda ndende ya Leta y’u Rwanda izagera muri 2025, iri mu mushinga mugari wo guteza imbere ikoranabuhanga wiswe ‘250 Startups’ uterwa inkunga na Leta y’Ubuyapani biciye mu Kigo cyayo kigamije ubutwerane mpuzamahanga (JICA), nk’uko byatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa 18 Ukuboza 2018.

Umuyobozi mukuru wa gahunda y’ikoranabuhanga, Alex Ntale, agaruka ku mpamvu zatumye uyo mushinga utekerezwaho ndetse ukaba watangiye no gushyirwa mu bikorwa.

Agira ati “Uyu mushinga uje gufasha kompanyi ntoya zigitangira ziri mu ikoranabuhanga, zirimo kuzana udushya mu iterambere ry’u Rwanda. Uzafasha ba nyirazo kugeza ibyo bakora ku isoko, kumenya aho abakiriya bari, kumenya amategeko, kumenya imikoreshereze y’imari no kwigaragariza abaguzi”.

Ikindi cy’ingenzi urubyiruko rufashwa gusobanukirwa, ngo ni ukumenya udushya bazana niba dukenewe ku isoko.

Ati “Akenshi bicara muri ‘Lab’ bagahanga udushya ariko ntibatekereze niba hari imishinga ibyara inyungu yaduturukamo bityo tube twagurwa, kuko udushya twose si ko ducuruzwa. Uyu mushinga rero ubafasha kumenya guhitamo udushya tubyara amafaranga”.

Yongeraho ko nta mafaranga baha urwo rubyiruko ahubwo ari ukuruherekeza mu mishinga yarwo, ahanini mu bushakashatsi bakora, mu ngendoshuri, mu kugera ku bakiriya, kumenya ibyo basabwa n’ibindi.

Antoine Sebera, ushinzwe udushya mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA), avuga ko uyo mushinga wari ukenewe.

Ati “Tubibonamo inyungu nyinshi nka Minisiteri ifite mu nshingano guhanga udushya kuko biri muri gahunda yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, hatezwa imbere ikoranabuhanga muri Made in Rwanda. Tubona imbaraga Leta ibishyiramo zizatuma iyo mishanga izavamo ibigo bikomeye”.

Uwari uhagarariye JICA muri icyo kiganiro, Atsushi Yamanaka, ahamagarira abandi banyemari nk’amabanki, za kaminuza n’abandi gufatanya na Leta guteza imbere urubyiruko rufite imishinga mito y’udushya bikazafasha Made in Rwanda gukura, ikagezwa mu bindi bihugu bya Afurika no hanze yayo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 19 Ukuboza 2018, ni bwo imishinga umunani ya mbere y’abantu 36 yakurikiranywe muri iyo gahunda igaragazwa, bikabera rimwe n’igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga ‘250 Startups’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka