Kuri Noheri ngo igihekane cyari ‘nywa’ na ‘rya’

Abaturage bavuga ko kuri Noheri bishimye, basangira icyo kunywa no kurya bizihiza uwo munsi mukuru ari byo bahinnye mu mvugo bise ngo “Noheli yari ‘nywa’ na ‘rya’.

Kuri Noheri abenshi baraye amajoro
Kuri Noheri abenshi baraye amajoro

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today ibasanze aho bari mu mirimo isanzwe mu gace ka Nyabugogo, bayigaragarije uko bariye Noheri, bakavuga ko yabaryoheye mu masaha y’umugoroba kuko bari babanje gukora akazi ngo babone agafaranga ko kwizihiza uyo munsi.

Nshimiyimana Aroni yavuze ko byari ibyishimo bikomeye aho yageraga hose, cyane ko we ngo yazengurutse umujyi ari kumwe n’inshuti ze bafataga ku gatama.

Yagize ati “Noheri yagenze neza, ahantu hose byari ibyishimo cyane ko jye navuye Kimisagara njya na Kimironko. Aho nageraga hose igihekane cyari ‘nywa na rya’, mbese kwari ukurya no kunywa, wagira ngo hose hari habaye ubukwe”.

Mugenzi we bahimba Gatama ati “Jye Noheri nayizihije ku mugoroba ntashye mvuye ku kazi, nta kindi nagiyemo uretse kunywa no kurya. Igihekane ni nk’icyo mugenzi wanjye amaze kuvuga, twisomeye agatama nta gusahinda ubundi nigira kuryama kugira ngo saa kumi mbe nabyutse”.

Inyama zarariwe karahava
Inyama zarariwe karahava

Uyu mubyeyi w’umuyisilamu na we ati "Nabonye ku bizihiza Noheri byari ibirori ahantu hose."

Ati “Nubwo tutajya twizihiza Noheri nabonye ari byiza, byagenze neza kuko nabonaga abakristu bashyashyana bahaha bishimiye umunsi mukuru. Ikindi cyiza ni uko abafite ubushobozi badutumira natwe tukifatanya tutitaye ngo ni uko tudahuje idini”.

Abo baturage kandi ngo bishimiye ko nta bibazo byagaragaye by’umutekano kuko ngo Polisi y’igihugu yari maso.

Uyu ati “Polisi yarinze umutekano mu buryo buhagije bituma nta nkomere twigeze tubona. Hari aho nari ndi Cyimisagara, hari abantu bari bahembutse batabasha kugenda ariko Polisi ibaba hafi ku buryo ntawagize icyo aba”.

Icyakora mu gihe bamwe bari bahembutse bizihiza Noheri, hari n’abavuga ko batirekuye cyane kuko ngo bagomba kuzigamira itangira ry’amashuri riteganyijwe muri uku kwa mbere 2019.

Nyabugogo imirimo irakomeje nyuma ya Noheri
Nyabugogo imirimo irakomeje nyuma ya Noheri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubivuze neza cyane.Kuli NOHELI,ni ukurya no kunywa bidasanzwe.NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MITHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

sendanyoye yanditse ku itariki ya: 26-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka