Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyije na Benin 1-1 mu mikino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 wabereye muri Benin.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Sena y’u Rwanda n’inzego za Siporo, Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye ko hagira igikorwa mu kurwanya uburiganya buvugwa mu gushaka intsinzi mu mikino mu Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntabwo izakirira Benin kuri Sitade Huye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 kubera hoteli zitari ku rwego rwifuzwa.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye, yatunguye benshi ubwo yagaragazaga ubuhanga afite mu gukina umupira w’amaguru.
Mu mukino wabimburiye indi mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba, Police y’u Rwanda yatsinze u Burundi ibitego 3-1
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ku wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023, rwasinyanye amasezerano n’Ikipe y’Umupira w’amaguru y’abakanyujijeho ku Isi, azatuma u Rwanda rwakira amarushanwa 3 y’abakanyujijeho muri (...)
Rutahizamu wa PSG Kylian Mbappé yagizwe kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa asimbuye Hugo Lloris wasezeye.
Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda “AJSPOR” n’abayobozi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports, byarangiye AJSPOR yegukanye intsinzi
Kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 kuri sitade ya Adama STU muri Ethiopia, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye na Ethiopia umukino wa gicuti, ihatsindirwa igitego 1-0.
Inama ya FIFA yabereye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2023 yafatiwemo imyanzuro yasize impinduka mu igikombe cy’isi ku makipe kizaba muri 2025 ndetse ni cy’ibihugu kizaba muri 2026.
Nyuma yo gutorerwa manda ya gatatu yo kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infantino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru w’abantu bafite ubumuga ku Isi (WAFF), Georg Schlachtenberger (...)
Kuri uyu wa Gatanu i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya 1/4 na 1/2 cya UEFA Champions League 2022-2023, isiga Real Madrid itomboye Chelsea. Ni tombola yari iyo kugaragaza uko amakipe umunani asigaye muri iri rushanwa ry’uyu mwaka azahura muri 1/4 cy’irangiza ariko hagahita hanagaragazwa uko azahura muri (...)
Ni amasezerano agamije gutuma ikirangirire Lionel Messi w’Umunya-Argentine, wakiniraga ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), aba ku ruhembe mu kugaragaza isura y’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia.
Mu nama ya FIFA ibera i Kigali, Perezida Kagame yatangaje ko yanyuzwe n’imiyoborere ya Gianni Infantino, wongeye gutorerwa kuyobora iryo shyirahamwe.
Gianni Infantino wari usanzwe ayobora FIFA, yongeye gutorerwa indi manda mu matora yabereye i Kigali muri BK Arena, aho yari umukandida rukumbi.
Umunyezamu Mazimpaka André uheruka gusezera gukina umupira w’amaguru avuga ko amarozi yamuvuzweho mu mwaka wa 2016 ubwo yakiniraga Mukura VS yakinnye na Rayon Sports byari byo kuko yemeraga ko bikora.
Mu rwego rw’imikino yateguwe ihuza abitabiriye inama ya FIFA, ikipe y’u Rwanda yari irimo Perezida Kagame yatsinze iya FIFA ibitego 3-2.
Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bafunguye ku mugaro Stade ya Kigali yamaze guhabwa izina rya Kigali Pelé Stadium.
Hoteli ya FERWAFA yubatswe kuva mu mwaka wa 2017, yatangiye gukorerwamo bimwe mu bikorwa birimo n’iby’inama ya FIFA ibera mu Rwanda.
Umunya Pologne Marcin Oleksy uherutse guhabwa igihembo cy’uwatsinze igitego cyiza na FIFA (Puskás Award 2023), arasesekara mu Rwanda kuri uyu wa gatatu mu nteko rusange ya FIFA (FIFA CONGRESS) akaba kandi azanitabira itangizwa ry’Umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga mu (...)
Perezida Paul Kagame yahawe igihembo nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru, iki gihembo akaba yagiherewe mu muhango wabereye i Kigali muri Serena Hotel.
Abakinnyi bakina mu Rwanda batangiye imyitozo yo gutegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha
Kuri sitade ya Bugesera, ikipe ya Rayon Sports kuri iki Cyumweru yanganyije na AS Kigali 1-1, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona itakaza umwanya wa kabiri.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya APR FC yatsindiye Marine FC kuri stade Umuganda ibitego 3-2 ikomeza kuba iya mbere, mu gihe Bugesera FC yatsinze Police 2-1.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Carlos Ferrer, avuga ko imikino ibiri izabahuza na Benin n’ubwo itazaba yoroshye, ariko biteguye kuyibonamo umusaruro mwiza.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Alos Ferrer yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 bategura imikino ibiri izabahuza na Bénin muri uku kwezi
Ikipe ya Etincelles FC isanzwe ikina mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze kubona umufatanyabikorwa mushya, basinyanye amasezerano y’igihe kirekire.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ibiganiro yagiranye na FERWAFA bitumye yemera kugaruka mu gikombe cy’Amahoro
Ikipe ya Sunrise kuva tariki 7 Werurwe 2023 iri mu karere ka Huye aho izamara iminsi hafi ine mbere yuko ikina umukino wa shampiyona na Mukura VS kuri uyu wa gatandatu.