Kuva ku wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, Amakipe y’u Rwanda y’abagabo n’abagore mu mukino wa Sitting Volleyball yatangiye umwiherero yitegura shampiyona ya Afurika 2024 izabera muri Nigeria izatanga itike yo kujya mu mikino Olempike 2024 kuva tariki 27/01 kugera tariki 04/02/2024.
Guhera kuri uyu wa Kane mu Rwanda hatangiye irushanwa ryo koga rihuza ibihugu 10 bivuye mu Karere ka gatatu (Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023).
Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Misiri buyobowe na Ambasaderi CG Dan Munyuza bwasuye amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball ari kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2023, bibutswa ko urugamba ari nk’urundi.
Umusuwisi Florent Bron usanzwe atoza umukino wa Judo yakoresheje imyitozo y’iminsi ibiri ku bakinnyi ba Judo mu Rwanda barimo n’abakiri bato mu rwego rw’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi
Mu mpera z’iki cyumweru mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Bugesera habereye isiganwa ry’imodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, isiganwa ryasusurukije benshi
Umunya-Kenya Karan Patel ni we wegukanye Isiganwa ry’amamodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023", ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda
Isiganwa ry’imodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally ryakinwe ku munsi waryo wa kabiri, aho ryakiniwe mu mihanda y’akarere ka Bugesera
Isiganwa ry’imodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally ryatangiye kuri uyu wa Gatanu, aho ryitabiriwe n’imodoka 29
Ku mugaragaro mu Rwanda hamuritswe umukino mushya uzwi nka Pickleball, usanzwe ukinwa mu bihugu byateye imbere
Ayo mahugurwa arimo kubera i Kimironko mu Mujyi wa Kigali yatangiye ku wa 11 Nzeri 2023 akaba atangwa n’Umudage w’inzobere mu mukino wo koga, Sven Spannkrebs, aho yereka abatoza uko barinda abakinnyi impanuka zo mu mazi.
Ku wa 9 Nzeri 2023, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryatangiye igikorwa cyo gutoranya abakinnyi, bazaruhagararira mu mikino y’Akarare ka gatatu ruzakira mu kwezi k’Ugushyingo 2023.
Serena Jameka Williams, umwe mu bagore bamamaye mu mukino wa Tennis ku Isi we n’umugabo we Alexis Ohanian, bari mu byishimo byo kwakira Umwana wabo wa Kabiri.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko u Rwanda rurimo kwakira amarushanwa y’imikino ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo abaye ku nshuro ya 20. Ni amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Bigo by’Amashuri yisumbuye muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA), akaba abereye mu (...)
Abanyarwanda bane bitwaye neza mu marushanwa ya Ironman 70.3 yabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, tariki 5 Kanama 2023, begukanye amahirwe yo kwitabira iryo rushanwa rizabera mu gihugu cya New Zealand.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahamagariye Abanyarwanda bose kujya kureba ibyiza bitatse aka Karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ubucuruzi, aho kuva tariki ya 3 kugera tariki ya 5 Kanama 2023, habera amarushanwa y’umukino wa Ironman 70.3.
Abatuye mu Karere ka rubavu n’abakagenda barabarira iminsi ku ntoki, aho ubu habura ibiri gusa irushanwa rya IRONMAN 70.3 rikongera kubera muri aka karere ku nshuro ya 2, nyuma yo kuhabera umwaka ushize nanone mu kwezi nk’uku.
Umunyarwandakazi akaba n’umutoza w’umukino wa Tennis mu Rwanda, Umulisa Joselyne, yatangije umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation, uje kuzamura impano z’abana bakiri bato muri Tennis mu Rwanda.
Inteko y’umuco ivuga ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo imwe mu mikino yo hambere muri ibi bihe by’ibiruhuko kuko bibafasha kumenya gukora ubugeni n’ubukorikori muri iyo mikino.
Taliki 01 Nyakanga 2023 ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri w’irushanwa ryo Koga ryateguwe n’ikipe ya Mako Sharks SC ikorera muri Green Hills Academy i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali “Mako Sharks Swimming League 2023”.
Mu ishuri ya Lycée de Kigali, habereye umuhango wo guha ibikoresho amashuri yatoranyijwe muri gahunda y’umushinga wa ‘ISONGA-AFD’, ugamije guteza imbere impano z’abakiri bato mu mikino itandukanye binyuze mu bigo by’amashuri binyuranye, wari umaze imyaka ibiri waratangijwe ariko udakora.
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Karere ka Nyaruguru hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino ukomatanyije unzwi nka Triathlon ryiswe ‘Race to Remember Nyaruguru Duathlon Challenge 2023’, aho Ngendahayo Jérémie na Mutimukeye Saidat bari mu bitwaye neza.
Ni imikino yari imaze icyumweru ibera mu gihugu cya Kenya, yahuje ibihugu 15 biturutse ku mugabane wa Afurika rikaba ryari rigabanyije mu byiciro bibiri, aribyo abakina ku giti cyabo (ITTF AFRICA CUP 2023) ndetse n’abakina nk’ikipe (ITTF AFRICA Club Championship), ari naho u Rwanda rwatahukanye umudari w’umuringa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko nta Siporo rusange #CarFreDay, izakorwa kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu rwego rwo kuzirikana abahitanywe n’ibiza mu Ntara z’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, mu ijoro ryakeye ku itariki 3 Gicurasi 2023.
Amarushanwa yo kurasa yahuzaga abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO 2023) amaze gusozwa, abagore n’abagabo ba Polisi y’u Rwanda akaba aribo beguganye ibikombe.
Amarushanwa ahuza abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO 2023) agana ku musozo, ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, yibanze ku kurushanwa kurasa bakoresheje imbunda zitandukanye, bagahamya intego, ababishinzwe bakabaha amanota.
Ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, (Rwanda Tennis Fderation /RTF) na Ingenzi Initiative, ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, mu Mujyi wa Kigali hasojwe irushanwa ry’umukino wa Tennis mu bagore, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Muri IPRC-Kicuciro kuri iki Cyumweru hasojwe irushanwa rya Tennis ryahuzaga abakinnyi ba CIMERWA Tennis Club na Kicuciro Ecology Tennis Club.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare mu Rwanda mu mukino wa Sitting Volleyball hateganyijwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda
Mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 19 rikomeje kubera muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rutsinze ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ku kinyuranyo cya runs 39.