Ubuzima 2018: Mu Rwanda bikanze Ebola, RDF yongera kuvura abaturage benshi

Mu mwaka wa 2018 hari ibikorwa by’ingenzi byaranze urwego rw’ubuzima kuva ku bushakashatsi bushya kuri Sida mu Rwanda kugeza ku kwikanga Ebola mu mezi make ashize.

Hatangijwe gahunda y'imyaka itanu yo guca Hepatite C
Hatangijwe gahunda y’imyaka itanu yo guca Hepatite C

Muri uyu mwaka u Rwanda rwakiriye inama zitandukanye zaba izireba igihugu gusa ndetse na mpuzamahanga. Inyinshi zigaga ahanini ku kuvura cyangwa kurinda indwara zinyuranye abaturage hagamijwe ko bagira ubuzima bwiza.

Muri Werurwe 2018, mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga yigaga uko urwego rw’ubuzima rwatera imbere, ibihugu bikaba byarasabwe no kongera ingengo y’imari ishyirwa muri urwo rwego.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yagaragaje ko mu karere u Rwanda ruherereyemo hakiri ikibazo cya malariya kandi ko kuyirinda bigoye ibihugu bidafatanyije.

Yagize ati “Malariya iracyari ikibazo, mu Rwanda tugerageza kuyirinda abaturage dutera imiti, tubaha inzitiramibu baryamamo ariko tudafatanyije n’ibihugu duturanye ntacyo twageraho. Imibu nta mupaka igira ari yo mpamvu ubufatanye bukenewe”.

Muri uyu mwaka kandi hatangijwe gahunda nshya yo kurwanya malariya, haterwa imiti mu bihuru n’ibishanga, yica imibu n’amagi yayo ngo bikazagabanya iyo ndwara mu buryo bugaragara.

Ubushakashatsi kuri SIDA

Dr Sabin Nsanzimana asobanura iby'ubushakashatsi burimo gukorwa kuri SIDA
Dr Sabin Nsanzimana asobanura iby’ubushakashatsi burimo gukorwa kuri SIDA

Mu Rwanda hatangiye gukorwa ubushakashatsi bwiswe ‘RHPIA’ bugamije kureba uko icyo cyorezo gihagaze nyuma y’imyaka 10 ubundi bukozwe, aho bwerekanye ko SIDA iri kuri 3%.

Ubwo bushakashatsi burimo gukorerwa ku baturage ibihumbi 30 bo hirya no hino mu gihugu, bari hagati y’imyaka 10 na 64, ngo bukaba bwitezweho kugaragaza abafite virusi itera SIDA bose, bityo abatari ku miti bayishyirweho, ngo bikazagabanya ubwandu bushya.

Ubwo bushakashatsi bukorwa na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo barimo CDC na ICAP, biteganyijwe ko buzamurika raporo yabwo ya mbere m’Ukwakira 2019.

Tukivuga kuri SIDA, Madame Jeannette Kagame yagizwe Amabasaderi w’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu ku isi, inshingano yahawe n’Umuryango w’Abibumbye, ishami ryawo ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), kubera uruhare agira mu gukora ubuvugizi ngo abana bagire ubuzima bwiza.

Yavuze ko ishimwe yahawe arikesha ubufatanye n’indi miryango nyarwanda itandukanye, ndetse akaba yariyemeje kongeramo imbaraga kugira ngo intego y’isi yo kurandura SIDA burundu muri 2030 izagerweho.

Guca burundu Hepatite C

Inama mpuzamahanga ku guca Hepatite C yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye
Inama mpuzamahanga ku guca Hepatite C yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye

Mu Rwanda hatangijwe gahunda y’imyaka itanu yo guhashya burundu indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C (Hepatite C), ngo bikazatwara angana na miliyari zisaga 100Frw.

Kuri ubu iyo ndwara iri kuri 5%, ariko ngo iravurwa igakira kuko ubushakashatsi bwerekanye ko 91% by’abafashe neza imiti bayikize, bityo abantu bagakangurirwa kuyipimisha.

Mbere imiti iyivura ngo yatwaraga akabakaba miliyoni y’Amanyarwanda ku muntu ariko ngo barashaka ko iyo miti izajya igura ibihumbi hafi 80Frw gusa.

Ikikango cya Ebola

Mu Rwanda hamaze igihe hakorwa ubukangurambaga ku kwirinda indwara ya Ebola, bugenewe abaturage ahanini b’uturere duhana imbibi na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuko Ebola imaze iminsi yibasiye icyo gihugu.

Ibimenyetso biranga uyirwaye ni uguhinda umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo, umutwe no mu muhogo, ngo iyo ndwara ikaba yica 90% by’abo yafashe, Abanyarwanda bakaba basabwa kuyirinda bakurikiza inama z’ababishinzwe zirimo ahanini kugira isuku.

Ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage

Ingabo zafashije abaturage gutera imiti yica imibu mu bishanga
Ingabo zafashije abaturage gutera imiti yica imibu mu bishanga

Muri ibyo bikorwa ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage 10.852 indwara zitandukanye zirimo iz’amatwi, amazuru n’umuhogo (ENT), iz’amenyo, iz’amaso, indwara z’abagore ndetse hari n’ab’igitsina gabo bakebwe.

Muri abo, 417 barabazwe ngo bavurwe uburyayi bw’amagufa na ho 559 babagwa amaso kubera indwara zitandukanye.

Ingabo zavuye abaturage indwara zitandukanye
Ingabo zavuye abaturage indwara zitandukanye
Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba atangiza igikorwa cyo gutera imiti yica imibu n'amagi yayo mu bishanga no mu bihuru
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba atangiza igikorwa cyo gutera imiti yica imibu n’amagi yayo mu bishanga no mu bihuru

Kuboneza urubyaro

Madame Jeannette Kagame yagizwe Ambasaderi w'ubuzima bw'ingimbi n'abangavu kubera ubuvugizi abakorera
Madame Jeannette Kagame yagizwe Ambasaderi w’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu kubera ubuvugizi abakorera

Kuva taliki 12 kugera 15 Ugushyingo, mu Rwanda habereye inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro, yahuje abantu basaga 3500 bagamije kureba uko iyo gahunda ihagaze n’icyakorwa ngo itezwe imbere.

Icyagarutsweho ahanini ni uko urubyiruko rudafite amakuru ku kuboneza urubyaro ndetse rukaba rutanemererwa kubikora kuko bavuga ko ari ukurugabiza ubusambanyi.

Félix Hagenimana, umukozi wa Imbuto Foundation ushinzwe ikurikiranabikorwa n’ubushakashatsi, yavuze ko ari ngombwa kwigisha n’abana ibyo kuboneza urubyaro.

Ati “Ni ngombwa kwigisha umwana muto cyane cyane abakobwa ibyo kuboneza urubyaro kuko nutabimwigisha ari bwo bazamushuka bakamutera inda, akaba yanahandurira SIDA. Agomba rero kumenya icyamufasha kwikingira n’aho yagikura, ntabwo ari ukubagabiza ubusambanyi”.

Abahagarariye ibihugu bitandukanye bitabiriye iyo nama bashimye imikorere y’abajyanama b’ubuzima b’u Rwanda kuko ari bo ahanini bashyira mu bikorwa iyo gahunda, ngo bakaba barabakuyeho amasomo bajyana iwabo.

Mu Rwanda kuboneza urubyaro biri kuri 48%, intego ikaba ko bizaba bigeze kuri 70% muri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka