Kuri sitasiyo ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye umugabo witwa Hagumakubaho Jean Bosco w’imyaka 30 y’amamavuko nyuma yo gufatwa akorera mugenzi we ikizamini cyo kubona impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.
Mu ijoro rya tariki ya 09/03/2014, imodoka yo mu bwoko bwa VW Golf yageze ahitwa Kabutare mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango, ikora impanuka igonga abantu bane ariko nta wahasize ubuzima.
Umugabo witwa Ntakirutimana Isac afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba nyuma yo gufatanwa ibiti by’imishikiri abijyanye mu gihugu cya Uganda.
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu gasantere gaherereye mu murenge wa Gakenke akagari ka Rusagara barinubira uburyo ibisambo bikomeje kugenda byibasira bimwe mu bicuruzwa byabo mu gihe baba batashye bavuye ku kazi.
Nemeyimana Jean Bosco w’imyaka 30 y’amavuko arafunzwe nyuma yo gufatanwa litiro imwe n’igice z’inzoga ya kanyanga ndetse n’urumogi ikiro n’igice abicuruza mu kabari ke kari mu mudugudu Karutabana mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera.
Umusaza w’imyaka 62 n’umuhungu we w’imyaka 31 bombi bafatiwe mu karere ka Rusizi bafite ibiro 17 by’urumogi bavuga ko ayo makosa yo gucuruza ibiyobyabwenge bayokoreshejwe n’irari ryo gukunda amafaranga.
Imodoka eshatu zo mu bwoko bwa scania zagonganiye mu mudugudu wa Rubimba ahitwa rond-point mu murenge wa Kibungo ebyiri zerekezaga muri Tanzania indi imwe iva muri icyo gihugu babili barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero arasaba abamotari kwitwararika ku bikorwa bihungabanya umutekano, bagatanga amakuru kuri Polisi igihe bamenye cyangwa bakeka umuntu waba ashaka guhungabanya umutekano.
Imvura ivanzemo n’umuyaga ukabije yasakambuye amazu 6 y’abaturage bo mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi ubu baka bacumbikiwe na bagenzi babo.
Nyuma y’uko tariki 5/03/2013 mu masaha y’umugoroba inkongi y’umuriro itwitse kwa Mukamusoni Damarce utuye mu kagali ka Munyinya mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza umukobwa we witwa Kasine Janet yitabye Imana azize ubushye bw’uwo muriro.
Abasore bataramenyekana bose, mu ijoro rishyira tariki 06/03/2014, bateye abana b’imfubyi bibana mu murenge wa Giheke bagamije kubakorera ibikorwa by’urugomo birimo ubujura n’ibindi.
Umugabo witwa Nzeyimana Antoine w’imyaka 35 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa ibihumbi 105 by’amafaranga y’amakorano.
Imvura yaguye ku mugoroba wa tariki ya 05/03/2014, yasimbukanye ibisenge by’amashuri yisumbuye ya Ecole Secondaire de Ruhango abanyeshuri bagera kuri 16 bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Kibingo kubera guhungabana.
Umukobwa witwa Kasine Janet w’imyaka 19 y’amavuko na Mukamusoni Damarce akaba ari umubyeyi we batuye mu kagali ka Munyinya mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza bahiriye mu nzu y’iwabo nayo ihinduka umuyonga.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko w’uwasigajwe inyuma n’amateka, aratangaza ko ku myaka 14 yatewe inda n’umugabo wakoraga aho avuka mu murenge wa Nyarusange, akaba anemeza ko ariwe wivuganye umwana babyaranye wari umaze kugira amezi arindwi.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero, SSP Yahaya Simugaya Freud, araburira abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto badafite ibyangombwa bisabwa bahagarika gutwara abagenzi naho abazafatwa bakaba bazahanwa bikomeye.
Bangayabandusha Venuste, Hakizimana Sixbert na Mbonigaba Jean Claude bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Busasamana bazira gufatanwa ibiti by’imisheshe byari byibwe mu kagali ka Nyundo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha ndetse n’iya Nyamata mu karere ka Bugesera habereye ibikorwa byo kumena ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.
Umugabo witwa Bizimana w’imyaka 28 yafashwe yibye inkoko 2 n’isafuriya 4 mu mu murenge wa Kamembe ahita yirega ibindi byaha ngo agirirwe imbabazi kuko ngo yari yabitewe n’inzara y’iminsi ine yari amaze atarya.
Umusore witwa Giraso Jean Claude w’imyaka 22 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa amafaranga ibihumbi 82 by’amakorano.
Umugabo witwa Nduhirabandi w’imyaka 28 ukomoka mu murenge wa Rushaki wo mu karere ka Gicumbi yaguye mu cyobo cyiri mu iteme ryaridutse ahita apfa tariki 04/03/2014.
Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Kamabuye hakozwe umukwabo maze hafatwa inzererezi 36, Abarundi 28 batagira ibibaranga hafatwa litiro 70 z’inzoga itemewe y’ibikwangari ndetse na litiro imwe ya kanyanga.
Niyikora Jean Baptiste w’imyaka 27, ukomoka mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma, yasanzwe mu mugozi yiyahuriye iwe munzu nyuma yo gukimbirana n’umugore we ahita afata icyemezo cyo kwiyahura.
Allain Nkusi w’imyaka 27 y’amavuko wakoraga akazi ko kurinda ikigo cy’imari CPF Ineza giherereye mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, basanze mu gitondo yapfuye mu gihe bamusize mu kazi nta kibazo yari afite.
Umukozi ushinzwe gucunga umutungo ku ishuri ryisumbuye rya Munini mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero hamwe n’umufundi wubakaga kuri iryo shuri bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Ngororero aho bakurikiranywe ho kunyereza amarangi yagombaga gusigwa ku mashuri yubakwa kuri icyo kigo.
Litiro 20 z’inzoga zitemewe zafatiwe mu mukwabu wakorewe mu kagari ka Kibungo mu midugudu ya Ruhengeri, Nyarugenge, Rusekera yo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera mu gitondo cyo kuwa 3/3/2014.
Habyarimana Fulgence w’imyaka 32 ucukura amabuye mu kigo cya MUNSAD Minerals Company gicukura amabuye y’agaciro mu birombe bya Ndago ho mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza, tariki 02/03/2014 yaguye ku gisasu ubwo yari ari guhinga ashaka amabuye mu birombe.
Umugore witwa Uwambajimana Chantal yataye umwana we w’amezi abiri ku mugabo we witwa Baziruwiha Vincent maze arigendera, ibyo bikaba byabereye mu Murenge wa Ngeruka mu kagari ka Gahembe mu mudugudu wa Nyakariba mu karere ka Bugesera.
Mu nteko y’abaturage ihuza ubuyobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage b’akarere ka Ruhango yateranye tariki ya 28/02/2014, abayobozi b’imidugugudu igize aka karere biyemeje gukemura ikibazo cy’umutekano mucye batangira amakuru ku gihe.
Mu mudugudu wa Nyarucyamo mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye wo mu mujyi wa Muhanga, habereye impanuka ebyiri zikurikiranye zikomeretsa bikomeye abari mu modoka zitandukanye.