Bugesera: Undi mugabo yafatanwe amafaranga y’amakorano ibihumbi 105

Umugabo witwa Nzeyimana Antoine w’imyaka 35 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa ibihumbi 105 by’amafaranga y’amakorano.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera butangaza ko uyu mugabo yakoranaga n’umusore witwa Giraso Jean Claude nawe wafashwe tariki ya 6/3/2014 nyuma y’iminsi ibiri afite amafaranga y’amakorano ibihumbi 82.

Polisi itangaza ko nyuma yo gukora iperereza yasanze Nzeyimana akorana bya hafi cyane na Giraso kuko ariwe wamuzaniraga amafaranga kugirango undi ayahe abakiriya kuko asanzwe acuruza mu mujyi wa Nyamata.

Ngo Polisi ikomeje iperereza kuko bigaragara ko iki gikorwa kirimo abantu benshi, kandi ko yizeye ko bose bazafatwa maze bakabihanirwa.

Nzeyimana ubusanzwe atuye ahitwa ku Gitikinyoni mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ariko ngo yakundaga kuza cyane mu karere ka Bugesera azanye ayo mafaranga y’amakorano.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka