Muhanga: Ubuyobozi bw’umujyi busanga kudatabarana bikomoka ku mayeri y’abajura

Mu gihe abatuye umujyi wa Muhanga bakomeje kwinubira kudatabarana mu gihe hari utewe n’abagizi ba nabi, abayobozi baravuga bikomoka ku mayeri y’aba bagizi ba nabi batera ubwoba abaturage ariko bagasaba ko bashyira hamwe imbaraga bakabarwanya.

Isaie Majyambere ushinzwe irondo rikorwa n’Inkeragutabara mu mujyi wa Muhanga atangaza ko kenshi iyo bari ku irondo bakunze kubona ahibwa ariko batabaza abaturage hakabura n’umwe wabatabara.
Asobanura ko kuba aba batuye umujyi banga kubatabara ari imwe mu mpamvu zikurura umutekano muke mu gihe cy’ijoro kuko ngo biha ingufu abajura.

Abaturage ngo bakwiye kumva ko bakwiye kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.
Abaturage ngo bakwiye kumva ko bakwiye kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.

Aha ashingira ku bajura bamaze amaze atari make bibasira abanyamujyi, aho bamaze kwiba amazu menshi muri uyu mujyi ndetse kenshi bakaba biba ibintu bihenze ndetse n’amafaranga menshi gusa.
Majyambere avuga ko iyo hagaragara ubufatanye n’abaturage aba bajura baba barafashwe cyera ariko ngo banga gutabara bigatuma abajura babona ingufu nubwo umwana bakoreshaga muri ubu bujura yafashwe.

Uyu mwana yoherezwaga mu mazu n’aba bajura bakuze kuko ariwe wari ufite ingano nto ashobora kwinjira ahantu hato abandi bagasigara hanze bamucungira ari nako bakira ibyo azanye.

Ati: “Uyu mwana yadutesheje umutwe kenshi akirukira mu ngo z’abaturage ndetse no hejuru y’amabati yabo, twatabaza ngo abaturage basohoke tumufate hakabura udutabara.”

Aha kandi umwe mu bashinzwe umutekano mu kagari ka Gahogo mu mudugudu wa Nyarucyamo yatemwe n’abagizi ba nabi mu gihe yari atabaye abari bamutabaje ariko mu gihe yafataga aba bajura ngo yaratabaje banga kumutabara kandi ari hagati y’ingo kugeza bamutemye bakamusiga ari intere.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye uherereyemo igice kinini cy’umujyi wa Muhanga avuga ko iki kibazo bamaze kukibona nk’ubuyobozi.

Avuga ko abatuye uyu mujyi batanga gutabara kubera ubugome ahubwo ngo ni ubwoba. Ashingiye ku rugero rw’umuturage uherutse gutabaza yatewe hakaboneka umuntu umwe gusa umutabara ndetse nawe agatemegurwa kuko yabuze ubufasha, ngo abandi banze gutabara kubera ubwoba bw’ibyo bumvaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamabuye, Mugunga arasaba abo mu mujyi ayoboye kwita ku mutekano wabo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, Mugunga arasaba abo mu mujyi ayoboye kwita ku mutekano wabo

Akomeza asobanura ko igitero cy’abajura cyakoreshaga uburyo bwo gukubita amashoka ku nzugi z’abaturanyi babaga bashaka gusohoka ngo batabare, bagahita bagira ubwoba bakanga gusohoka.
Aho batateraga amashoka ngo bakubitaga amacupa y’inzoga babaga bitwaje. Ati: “aha iyo umuturage yumvaga ikintu gituritse, yagiraga ubwoba akanga gusohoka ngo wenda nawe batamugirira nabi”.

Ibi ariko abihuza n’uko aba baturage binjiwe n’umuco mubi ukunze kurangwa n’abatuye imijyi. Ati: “ntabwo ari ukwanga gutabara ahubwo ni bimwe byo mu mijyi, avuga ngo aho ninsohoka sijye bari bufate”.

Mugunga akomeza asobanura ko ukudatabara uri mu byago bihanirwa n’amategeko. Akaba asobanura ko nyuma y’uko iki kibazo gikomeje kuvugwa cyane muri uyu mujyi bagiye gukaza kwigisha abaturage babo ndetse no gukaza umutekano.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 1 )

ABANTU BAKWIRIYE GUTABARANA KUKO KUDATABARANA NI UGUTIZA ABAGIZI BA NABI UMURINDI

TUYISENGE yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka