Kayonza: Umuturage yapfuye bitunguranye, birakekwa ko yazize inzoga ya “suruduwire”
Harerimana Jean Bosco bahimbaga Buyondori wari utuye mu kagari ka Murundi ko mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza yitabye Imana tariki 10/03/2014 ku buryo butunguranye, abaturage bakaba bakeka ko yaba yishwe n’inzoga yitwa Super Gin, benshi bita Suruduwire.
Harerimana ngo yari yiriwe asangira iyo nzoga n’uwitwa Gakoza John tariki 09/03/2014 kandi ngo nta kibazo cy’uburwayi yari afite. Gakoza avuga ko yacyuye mugenzi we, ariko ngo bageze mu nzira bataha aramunanira aramusiga, birangira Harerimana araye mu nsi y’umuhanda mu kinogo.
Bucyeye bwaho ngo nibwo Gakoza yasubiye kureba ko mugenzi we akiri aho yamusize asanga aracyari muri cya kinogo yapfuye, ahita amujyana iwabo [kwa Harerimana].
Ntabwo biramenyekana neza icyo yaba yazize kuko hari n’abakeka ko yaba yararozwe, ariko abandi basangiraga uwo munsi bose nta kibazo bafite, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Murekezi Claude abivuga.
Inzoga ya suruduwire yagiye ivugwaho kwica abayinywa kuko ibaca intege cyane, ariko abayinywa ntibayireka kuko benshi bavuga ko ari yo iri mu bushobozi bwa bo, dore ko usanga agacupa kamwe kagura hagati y’amafaranga 200 na 300 y’u Rwanda.
Gusa ngo hari n’aho abaturage basigaye bafata Kanyanga bakayisuka mu ducupa twa suruduwire bakayinywa nta cyo bikanga. Bitewe n’uko suruduwire yemewe ku isoko mu Rwanda, benshi mu basuka kanyanga mu ducupa twa yo ngo bayinywa batihishe kuko n’iyo hagize umuyobozi ubabona agira ngo ni suruduwire uwo muturage ari kunywa kandi ari kanyanga.
Hari abaturage ngo baba batangiye kunywa suruduwire basa n’abayicuranwa, kuko ngo hari amakuru y’uko iyo nzoga yaba igiye gucibwa ku isoko bakajya bayishyira mu macupa manini gusa. Benshi mu bayinywa bafite impungenge ko izaba ihenze kandi bayinywaga ku bera ko ari yo babasha kwigurira bitewe n’uko yari ihendutse.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|