Gatsibo: Batatu baguye mu mpanuka y’imodoka

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite ikirango RAB 383 L, yakoze impanuka ahitwa Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, abantu batatu bahasiga ubuzima, abandi umunani barakomereka bikomeye mu gitondo cyo kuwa 11/03/2014.

Iyi modoka yavaga mu karere ka Nyagatare yerekeza muri Kayonza ngo yari itwawe n’uwitwa Shyirambere Jean Paul wahise aburirwa irengero, akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Iyo hiace yikunjakunje inyuma yangiritse cyane bitewe n'uko yagonze iyo kamye yari yarapfiriye mu muhanda. Batatu mubo yari yaritwaye bahasize ubuzima abandi 8 barakomereka cyane.
Iyo hiace yikunjakunje inyuma yangiritse cyane bitewe n’uko yagonze iyo kamye yari yarapfiriye mu muhanda. Batatu mubo yari yaritwaye bahasize ubuzima abandi 8 barakomereka cyane.

Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, Spt Tebuka Pierre yabwiye Kigali Today ko iyi mpanuka ngo yatewe n’umuvuduko ukabije w’iriya modoka ya hiace, ubwo ngo uwari uyitwaye yageze ahitwa Ndatemwa hasanzwe hari ikamyo yapfiriye mu muhanda, yashaka kuyicaho akabona imbere haturutse indi modoka nayo yihuta, bituma ananirwa guhagarara ahubwo yinjira mu ikamyo.

Uyu muyobozi wa polisi muri Gatsibo bukaba yatanze ubutumwa bwibutsa abatwara ibinyabiziga bose ko bakwiye kujya batwara birinda kugendera ku muvuduko ukabije, ndetse asaba n’abagenzi kujya bagenzura umuvuduko w’ababatwaye ngo batabashyira mu kaga.

Abaguye muri iyi mpanuka ni umwitwa Ntihabose Sylvestre w’imyaka 57, Muganza Francois w’imyaka 26 na Ukwiyegukundwa Alex w’imyaka 10. Abakomeretse uko ari umunani bahise bajyanwa mu biraro bikuru bya Kiziguro.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka