Bugesera: Yafatanwe litiro n’igice za kanyanga ndetse n’urumogi mu kabari ke
Nemeyimana Jean Bosco w’imyaka 30 y’amavuko arafunzwe nyuma yo gufatanwa litiro imwe n’igice z’inzoga ya kanyanga ndetse n’urumogi ikiro n’igice abicuruza mu kabari ke kari mu mudugudu Karutabana mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera.
Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata uyu mugabo yemera icyaha akanagisabira imbabazi ariko akavuga ko yabitewe no gushaka ubuzima kandi ko atazongera gucuruza ibi biyobyabwenge.
Agira ati “uru rumogi n’iyi kanyanga tubikura mu karere ka Kicukiro, tubinyujije mu gishanga cya Rurambi maze bikambuka bikaza mu murenge wacu”.
Polisi mu karere ka Bugesera itangaza ko nyuma yo kumenya ko icyo gishanga gikoreshwa mu kwinjiza ibiyobyabwenge mu mirenge igize akarere ka Bugesera, igiye kuhakaza umutekano kugirango bikumirwe.
Nemeyimana yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku itariki ya 9/3/2014 n’Inkeragutabara nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|