Ngoma: Impanuka y’ikamyo eshatu za scania yasize babili kwa muganga
Imodoka eshatu zo mu bwoko bwa scania zagonganiye mu mudugudu wa Rubimba ahitwa rond-point mu murenge wa Kibungo ebyiri zerekezaga muri Tanzania indi imwe iva muri icyo gihugu babili barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa 13h00 tariki 07/03/2014 nta muntu yahitanye uretse abantu babiri bakomeretse bidakabije nabo bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibungo ndetse n’ imodoka ebyiri zononekaye bikabije.
Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko scania yavaga Tanzania yerekeza Kigali yazamutse n’umuvuduko mwinshi ikubita ku ikamyo imwe ya scania yamanukaga iyigonga ipine, irakomeza ihita ikubitana nindi byari bikurikiranye ihita iyigonga.

Umushoferi wari utwaye scania yagonzwe bwa kabili ngo yabonye iyo modoka igenda nabi nyuma yo kugonga iyari imbere ye maze ahitamo kuyerekeza iruhande rw’umuhanda agonga igiti ari nako ya modoka yahamusanze ikamugonga.
Nyuma yo kugongana kw’aya makamyo imwe muri zo yafashwe n’inkongi y’umuriro arko iza guhita izimya hifashishije za kizimya mwoto nto zakuwe kuri station ya essence ihegereye nkuko tubikesha bamwe mu baturage bari aho biba.
Hari n’ababona iyo kamyo yagonze izindi yasaga naho umushoferi wayo yari asinziriye kuko ngo yagonze kuburyo budasobanutse kandi hari ahantu harambitse nta koni ryari rihari.

Gusa hari n’abavuga ko ubuto bw’umuhanda wa kaburimbo nabwo buteye ikibazo kitoroshye cyane cyane iyo imodoka nini zihahuriye zikabisikana ngo usanga ziba zegeranye cyane kuburyo bisaba ko zitonda cyane ngo zitagongana.
Abaturiye ahabereye impanuka basaba ko uyu muhanda wakagurwa kuko batewe impungenge n’uburyo ari muto cyane ko n’abantu baba bagenda mu muhanda zenda kubagonga iyo zihuye mu muhanda kuko ziba zawumazeyo.
Uyu muhanda wabereyemo impanuka ( Kirehe-cyunuzi -Ngoma) ukunda kuberamo impanuka cyane cyane z’amakamyo ya scania aho agwa cyangwa akagongana n’izindi.

Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubashimiye uburyo mutwitaho mutugezaho amakuru yo hirya no hino.tukaba twabasabagako kandi cyane cyane mwakomeza mutugezaho utwo dushya ariko namavidewo yatwo