Kanjongo: Hangijwe urumogi n’imitego itemewe bifite agaciro gasaga miriyoni 70

Abaturage bo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bafatanyije n’abayobozi n’inzego z’umutekano batwitse urumogi rufite agaciro ka miliyoni zisaga enye n’imitego itemewe ya kaningini ikoreshwa mu kuroba amafi ifite agaciro ka miliyoni zisaga 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kaningini ni umutego ujya kumera nk’inzitiramubu ifite utwenge duto cyane ku buryo ifata udufi duto uko twaba tungana kose ku buryo aho waciye nta fi n’imwe irokoka.

Bazirake Eraste uhagarariye abarobyi muri Kanjongo avuga ko bahagurukiye kurwanya abantu bakoresha imitego itemewe kuko bigira ingaruka ku mafi no ku isambaza ndetse bikagira n’ingaruka ku bantu.
Yagize ati “kaningini ikomeretsa isambaza zikaza zimeze nabi ku buryo bishobora no kugira ingaruka mbi ku muntu waramuka aziriye”.

Urumogi n'imitego ya kaningini byafashwe byatwikiwe imbere y'abaturage.
Urumogi n’imitego ya kaningini byafashwe byatwikiwe imbere y’abaturage.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba Chief supertendent Francis Gahima yavuze iki gikorwa kigamije gukangurira abaturage kureka uburyo bwose bukoreshwa mu kwangiza umutungo Imana yabahaye, anihanangiriza abaturage bo muri Kongo kutavogera ubusugire bw’u Rwanda bakora ibyaha ku butaka butari ubwabo.

Yagize ati “ibyinshi bikomoka muri Kongo bakabizana mu Rwanda, twafashe bamwe dufata umwanya wo kubigisha ku buryo bagomba kubwira ab’iwabo ko bitemewe kandi ko badakwiye kubigeza mu Rwanda kuko bitahemewe”.

Iyi mitego ya kaningini ngo igurwa muri Congo.
Iyi mitego ya kaningini ngo igurwa muri Congo.

Umwe mu Banyekongo wari witabiriye uyu muhango wabaye tariki 12/03/2014 yemeza ko bigoye gucika kuko ngo aribwo buryo bafite bworoshye bwo kubona umusaruro, cyane ko basorera kaningini n’umusaruro babonye bityo bagatunga imiryango yabo.

Umutego wa kaningi ufite metero hagati ya 150 na 200 ukaba ugurwa amadorari y’amerika 450 nk’uko bitangazwa n’abaturage bakomoka muri Kongo aho icururizwa.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka