Rusizi: Yafashwe yiba ahita yirega ibindi byaha
Umugabo witwa Bizimana w’imyaka 28 yafashwe yibye inkoko 2 n’isafuriya 4 mu mu murenge wa Kamembe ahita yirega ibindi byaha ngo agirirwe imbabazi kuko ngo yari yabitewe n’inzara y’iminsi ine yari amaze atarya.
Uyu mugabo wo mu murenge wa Gitambi avuga ko ngo yari amze iminsi ine atarya hanyuma ngo bituma yigira inama yo kuza kwiba mu mujyi, atangaza ko yaraye acukura inzu y’umuturage wo mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe , gusa tiyaje guhirwa n’icyaha cy’ubujura kuko agisohoka mu nzu yahuye n’abanyerondo bahita bamufata.
Akimara gufatwa yahise yirega ibindi byaha yari amaze iminsi yarakoze, Bizimana yavuze ko usibye izo nkoko yafatanywe ngo aherutse kwiba imoto itwara abantu ku muturage aho avuga ko yari afatanyije na mugenzi we bahuje iyi ngeso.
Icyakora iyo moto ngo bari bayitumwe n’undi mugabo w’umuturanyi wabo aho yari yabijeje ko azabaha ibihumbi 200 n’ibayimuzanira ariko ngo bakabigira ibanga kugirango izagire icyo imumarira, gusa iyo moto ngo ntiragurishwa kandi yemera kwereka inzego z’umutekano aho ibitse.

Uyu mugabo wafashwe mu ijoro rishyira tariki 05/03/2014 avuga ko yavuze iby’iyo moto kugirango agabanyirizwe ibihano ku cyaha cy’ubujura yari afatiwemo.
Umugore w’uyu mugabo ngo yageze aho atandukana n’umugabo we kubera ko ahora amuteranya n’abaturage kubera iyo ngeso y’ubujura nk’uko Bizimana abyivugira , icyakora ngo yari amaze iminsi abicitseho usibye ko ngo ari nzara yabimuteye.
Uyu mugabo arasaba imbabazi z’icyaha yakoze aho avuga ko atazongera kugwa mu makosa nkaya akavuga ko agiye kongera kubana n’umugore we batandukanye kubera kutihanganira ingeso y’ubujura umugabo we akora.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubujura. Ubusambanyi