Nyanza: Umwe mu bahiriye mu nzu yitabye Imana
Nyuma y’uko tariki 5/03/2013 mu masaha y’umugoroba inkongi y’umuriro itwitse kwa Mukamusoni Damarce utuye mu kagali ka Munyinya mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza umukobwa we witwa Kasine Janet yitabye Imana azize ubushye bw’uwo muriro.
Uyu mukobwa wari usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe yaguye mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri Butare mu karere ka Huye ku mugoroba tariki 6/03/2014 mu gihe na nyina umubyara nawe amerewe nabi mu bitaro by’akarere ka Nyanza.
Charles Nkondakozera umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Busoro dukesha iyi nkuru aravuga ko uyu mukobwa yavanwe mu bitaro bya Nyanza arembye cyane maze yagezwa mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare mu karere ka Huye akahasiga ubuzima.
Aganira na Kigali Today muri iki gitondo tariki 07/03/2014 Charles Nkondakozera yagize ati: “Urupfu rw’uriya mwana w’umukobwa twarumenye nka saa kumi n’imwe tariki 06/03/2014 ko yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUB i Butare”.

Yakomeje avuga ko ari inkuru ibabaje kuba muri uwo murenge wa Busoro hari umuturage inzu yahiriyeho ndetse n’umwana we akaba ahasize ubuzima.
Ati: “Turihanganisha abasigaye ariko kandi iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane uwaba yihishe inyuma y’iriya nkongi y’umuriro kuko nk’urwego rw’ubuyobozi ntitwarebera imbere y’ibibazo bikomeye nka biriya”.
Uyu muyobozi ushinzwe irengamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Busoro akomeza atangaza ko mu iperereza ry’ibanze yakoze hari ibimenyetso we ubwe yabashije kumenya byerekana ko iriya nzu n’ibiyirimo byatwitswe n’abagizi na nabi.
Ngo bimwe mu byerekana ko iki gikorwa cyakozwe n’umugizi wa nabi ni uko nyuma yo kubatwikira inzu yahise ajugunya mu rugo rwabo inzoka n’igikeri biri mu icupa kugira ngo bayobye uburari abatabaye bakeke ko ari ibikorwa byihishwe inyuma n’imyuka y’imbaraga zidasanzwe (Super powers).
Kasine Janet yitabye Imana mu gihe na nyina umubyara nawe akimerewe nabi mu bitaro by’akarere ka Nyanza ku bw’inkongi y’umuriro yibasiye inzu yabo ikabatwikira hamwe batazi aho yaje ituruka.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|