Nyanza: Umugande yafatanwe imodoka ipakiye ibiti by’imisheshe yibwe
Burura Abdou w’imyaka 54 y’amavuko hamwe na Kigingi we witwa Sentamu Abdoul w’imyaka 37 y’amavuko bafatanwe imodoka ipakiye ibiti by’imisheshe byari byibwe mu kagali ka Cyeru mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza.
Ifatwa ry’iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite purake UAH 557 B ryabaye tariki 13/03/2014 ubwo abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bataga muri yombi aba bagabo bakomoka mu gihugu cya Uganda.

Inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zinavuga ko zashoboye kugwa gitumo muri icyo gihe n’undi mugabo witwa Niyibizi Jean de Dieu wari uje kugura ibyo biti by’imisheshe aba bagande akaba aribo bagombaga kubimutwaza.
Uyu mugabo ukomoka mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma kimwe n’undi musore utuye muri uyu murenge wa Kibilizi wari umuranga w’ibyo biti by’imisheshe bose kimwe n’aba bagande bahise bajya gucumbikirwa kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza bakurikiranweho icyaha cyo kwangiza ibidukikije no gukora ubucuruzi butemewe bw’ibyo biti by’imisheshe.
Ibiti by’imisheshe mu karere ka Nyanza bimaze gufungisha benshi barimo n’abanyamahanga baza muri aka karere kubyangiza nyuma y’amakuru ahwihwiswa ko byaba bivamo imibavu.

Ingingo y’416 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|