Ruhango: Imvura yatwaye igisenge cy’ishuri abanyeshuri 16 barahungabana

Imvura yaguye ku mugoroba wa tariki ya 05/03/2014, yasimbukanye ibisenge by’amashuri yisumbuye ya Ecole Secondaire de Ruhango abanyeshuri bagera kuri 16 bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Kibingo kubera guhungabana.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko iyi mvura yaguye ari nyinshi cyane izamo umuyaga ari nawo watumye habaho iki kibazo cyo kugurukana igisenge.

Jerome Nshimyumuremye, ni umuyobozi w’ishuri ry’isumbuye rya Ruhango, avuga ko uyu muyaga waje ukagurukana igisenge urakijyana ukegeka ahandi hantu. Gusa ngo amahirwe bagize nta mwana wahakomerekeye uretse abahungabanye gusa.

Aba bana bahungabanye uko ari 16, bajyanywe mu kigo nderabuzima 8 bahita bakira abandi basigarayo bitabwaho n’abaganga.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka