Ruhango: Habaye impanuka ikomeretsa abanyamaguru bane
Mu ijoro rya tariki ya 09/03/2014, imodoka yo mu bwoko bwa VW Golf yageze ahitwa Kabutare mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango, ikora impanuka igonga abantu bane ariko nta wahasize ubuzima.
Aba bakomeretse bikomeye, babanje kujyanwa mu kigo nderabuzima cya Kigoma, nyuma bahita bajyanwa mu bitaro by’akarere ka Nyanza.
Bivugwa ko iyi impanuka ahananini yatewe no kubisikana nabi n’imodoka yahise icika ntiyamenyekana. Uretse aba banyamaguru bakomeretse cyane, iyi modoka nayo yangiritse cyane.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|