Gakenke: Beningango bakomeje kwibasira abahakorera ubucuruzi

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu gasantere gaherereye mu murenge wa Gakenke akagari ka Rusagara barinubira uburyo ibisambo bikomeje kugenda byibasira bimwe mu bicuruzwa byabo mu gihe baba batashye bavuye ku kazi.

Nubwo byasaga nkaho bimaze kwibagirana kuko kuva mu mpera z’umwaka ushize nta muntu wigeze avuga ko yabuze bimwe mu bicuruzwa bye cyangwa se ngo asange inzu akoreramo ubucurunzi yinjiwemo n’abantu atazi.

Ibi byongeye kugaragara mu ijoro ryo kuwa 09/03 /2014 ubwo abantu batazwi basenye amazu agera kuri atatu yose akorerwamo ubucuruzi maze bagatwara ibintu bitari bicye harimo n’amafaranga asaga ibihumbi ijana mirongo inani (180000Rfw).

Aho bacukuye binjira mu iduka rya Mugabo.
Aho bacukuye binjira mu iduka rya Mugabo.

Ibibye byose yaba amafaranga cyangwa ibicuruzwa birimo inzoga za likeli byakuwe mu nzu y’ubucuruzi witwa Twagirayezu Mugabo mu gihe izindi nzu z’ubucuruzi ebyiri bagiye basanga harimo abarayemo maze bakabatesha.

Aganira na Kigali Today, Twagirayezu Mugabo yavuze ko atazi neza amasaha yaba yibiweho gusa akaba yabimenye ubwo yazaga ku kazi ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo agasanga bamwibye ariko babanje gusenya.

Akomeza avuga ko mubyo yasanze yibwe harimo inzoga hamwe n’amafaranga byose bikaba bifite agaciro gasaga miriyoni imwe. Ati “nibwe amavuta yo kwisiga, inzoga hamwe n’amafaranga 180000 byose bikaba bifite agaciro kangana na 1,835,500 Rfw”.

Ahakorerwa imigati benengango bashakaga kwinjira bagateshwa bamaze gukuramo itafari rimwe.
Ahakorerwa imigati benengango bashakaga kwinjira bagateshwa bamaze gukuramo itafari rimwe.

Mugabo yongeraho ko kuba mu iduka rye nta muntu uraramo biterwa nuko hanze harara abantu barimo n’Inkeragutabara akaba yatunguwe no kwibwa kandi abamwibye banyuze ahantu hagaragarira buri muntu.

Bamwe mu bakorera mu gasantere ka Gakenke bemeza ko bitewe n’ukuntu santere yabo ituriye umuhanda kandi haba harimo kunyura Inkeragutabara mu masaha y’ijoro bigoye cyane kuba umuntu yasenya inzu kugera aho yinjira nta muntu uramubona.

Hari n’abavuga ko aba bajura bafite uburyo bakoresha basenya kuburyo niyo waba uryamye mu nzu utabyumva kuko ngo bafata urukoba rw’imodoka bakaruhambira ku nyundo hamwe n’itindo ubundi bagakubita kuburyo uri mu nzu atarabukwa.

Ahantu inyuma banyuze bajya kureba imashini ihanagura amafoto.
Ahantu inyuma banyuze bajya kureba imashini ihanagura amafoto.

Bakomeza bavuga ko uretse no kuba Inkeragutabara zitamubona hari izindi nzu zikorerwamo ubucuruzi byegeranya kandi zifite abazirinda, umuntu akibaza uburyo abajura bakwinjira mu nzu imwe, iyo bituranye irinzwe maze mu bayirinze hakabura n’umwe umenya ko iruhande rwe batewe n’ibisambo.

Inzego zishinzwe umutekano yaba ku ruhande rwa Police cyangwa se urwa gisirikare bakomeje iperereza kugirango hamenyekane neza abihishe inyuma y’icyo gikorwa kigayitse.

Ibikorwa nk’ibi by’ubujura byaherukaga umwaka ushize ubwo hibwaga umucuruzi bakunda kwita Vidic ukorera ahitwa mu Gasayi.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 3 )

ICYA NIKIBAHAMA BAZAHANWE KUKO NTACYEMEZAYUKO BATARI BAZIYUKO GUCURUZA URUMOGI ATARICYAHA MURAKOZE

ALIAS KEKE yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

Njye ndumva byagakwiye kuryozwa inkeragutabara kuko arizo zasinyiye kurinda umugi wa Gakenke zikaba zinabihemberwa mu mafaranga atangwa n’abo bacuruzi.Police ikurikirane iyo case.

Valentin NIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

Njye ndumva inkeragutabara kubera ko arizo zasinye amasezerano yo kurinda umugi wa GAKENKE zikaba zinabihemberwa mu mafaranga aturutse muri abo bacuruzi zagakwiye kubiryozwa.Police ikurikirane iby’abo bene Ngango.

Valentin NIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka