Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa ibiti by’imishikiri
Umugabo witwa Ntakirutimana Isac afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba nyuma yo gufatanwa ibiti by’imishikiri abijyanye mu gihugu cya Uganda.
Uyu mushoferi wari utwaye ibiti by’imishikiri mu modoka yo mubwoko bwa Fuso avuga ko yari abishyiriye uwitwa Fidele atabashije kumenya irindi zina rye ngo aho bagombaga kubitwikisha amatafari.
Nubwo ariko avuga ko yari abijyanye aho batwika amatafari uyu mushoferi yafatiwe mu murenge wa Kaniga wo mu karere ka Gicumbi ashaka kwerekeza mu gihugu cya Uganda nk’uko polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yamufashe mu ijoro ryo kuwa 9/3/2014 ibitangaza.

Uyu mushoferi kandi avuga ko ibi biti yari abivanye mu karere ka Bugesera ariko akaba atari ibye ahubwo ari uwo yari abitwariye ndetse akaba atarazi ko ari iby’imishikiri atwaye.
Ati “Jyewe sinarinzi ko ari ibiti by’imishikiri ntwaye narinzi ko ari inkwi njyanye aho bagomba kuzitwikisha amakara, ntabwo ari ibyanjye ni iby’umugabo bita Fidele.”
Iperereza rya polisi ryerekana ko ibi biti babinyuza ku mipaka itemewe yo mu turere dukora ku mipaka bakabigurisha mu gihugu cya Uganda, ubundi bikoherezwa ku mugabane wa Asiya cyane cyane mu gihugu cya Malaysia.
Ibiti by’umushikiri bikunze kuboneka mu Ntara y’Uburasirazuba ni kimwe mu bikoresho by’ibanze byifashishwa mu gukora imibavu n’amavuta yo kwisiga.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|