Rusizi: Arakekwaho guhohotera umwana w’imyaka 15
Abasore bataramenyekana bose, mu ijoro rishyira tariki 06/03/2014, bateye abana b’imfubyi bibana mu murenge wa Giheke bagamije kubakorera ibikorwa by’urugomo birimo ubujura n’ibindi.
Ubwo aba banyarugomo bageraga ku mazu y’aba bana bahise babumva vuba bahuruza abaturage ariko umwe muri aba bana b’abakobwa ahohoterwa n’aba basore ubwo yari asohotse agiye gutabara mugenzi we bahuje ikibazo cy’ubupfubyi wari watewe n’abo banyarugomo.
Abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano babashije gufata umwe muri aba basore ari nawe wahohoteye uyu mwana yivugira ko ngo yakubise uyu mwana w’umukobwa cyane ariko ngo ntiyigeze amufata ku ngufu.
Uyu mwana w’umukobwa tutifuje kugaragaza izina ye yavuze ko ngo ubwo bari batewe yasohotse ajya gutabara mugenzi we wari wabahururije ari nabwo yahise asakirana na Majyambere akamufata ashaka kumukorera ibyapfura mbi aho ngo yamukubise akamusiga azi ko ngo yapfuye icyakora ngo nubwo yamubabaje ntiyageze ku ntego ye.
Mukarugwiza Chantal umuyobozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Giheke yavuze ko aba basore bateye aba bana koko bagafata umwe aho avuga ko yamukurubanye bigaragara ko yababaye gusa ngo baracyategereje igisubizo cy’abaganga ku bikekwa ko yaba yamufashe ku ngufu.
Ubwo twageraga kuri sitasiyo ya Porisi ya Kamembe twasanze icyemezo cyo kwa muganga gihakana cyangwa cyemeza ko uyu mwana w’umukobwa yaba yafashwe ku ngufu kitarahagera.
Mu gihe iki cyaha cyo gufata umwana kugufu cyaramuka gihamye Majyambere yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu by’umwihariko nkuko bigenywa n’igitabo cy’amategeko ahana mu ngingo y’191.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|