Nyanza: Babiri bahiriye mu nzu nayo ihinduka umuyonga

Umukobwa witwa Kasine Janet w’imyaka 19 y’amavuko na Mukamusoni Damarce akaba ari umubyeyi we batuye mu kagali ka Munyinya mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza bahiriye mu nzu y’iwabo nayo ihinduka umuyonga.

Ibi byabaye tariki 5/03/2014 saa mbiri n’igice z’ijoro ubwo inkongi y’umuriro yaturukaga mu cyumba abana bararamo igakwira mu nzu hose batazi aho iturutse.

Mu gikorwa cyo kuzimya iyo nzu ndetse n’ibyari biyirimo byarimo bikongoka umwana waho na nyina umubyara nabo bahiye ku buryo bukomeye mu gihe bashakishaga kugira ibyo barokora muri iyo nzu.

Iyi nkongi y’umuriro itagize icyo ibasigira mu nzu yigirijeho nkana umwana waho arakongoka umubiri we wose ndetse na nyina arashya mu gihe yageragezaga gutabara umwana we wari arimo gushya.

Mukamusoni Damarce ndetse n’umwana we bakimara gutwikwa n’iyi nkongi y’umuriro abaturanyi babo babajyanye ku Kigo nderabuzima cya Busoro nyuma bajyanwa mu bitaro bya Nyanza ari naho bari gukurikiranirwa.

Mukamusoni arwariye mu bitaro bya Nyanza n'umwana we nyuma y'uko bombi bahiriye mu nzu.
Mukamusoni arwariye mu bitaro bya Nyanza n’umwana we nyuma y’uko bombi bahiriye mu nzu.

Icyateye iyi nkongi y’umuriro cyayoberanye kuko nta mashanyarazi bagira kandi n’icyumba yaturutsemo nta gikoni kihegereye nk’uko Mukamusoni yabitangarije Kigali Today ari mu bitaro bya Nyanza.

Yagize ati: “ Nta mpamvu turamenya yateye iriya nkongi y’umuriro gusa turakeka ko abantu dufitanye ibibazo byo mu muryango aribo baba bajugunye igishirira mu nzu ngo baduteze akaga”.

Uyu Mukamusoni avuga ko mu minsi mike ishize yagize ubukwe akabura abantu kandi yari yabatumiye kubera ayo makimbirane afitanye nabo mu muryango we bagenda bamusebya mu bandi ngo atunze amashitani iwe mu rugo.

Ati: “Abantu bansebya gutyo kandi ndengana nta muntu utakeka ko aribo bihishe inyuma y’iyi nkongi y’umuriro yadutwitse ndetse ikadusenyeraho inzu n’ibiyirimo bigahinduka umuyonga”.

Abazwa aho ibyo yita ibihuha byaba bituruka Mukamusoni yunganiwe n’umukobwa we Mukangeri Liberee atangaza ko byaturutse kuri uwo mwana washyanye nawe warozwe ariko abantu bakaba bagenda bavuga ko ari amashitani y’iwabo amurimo.

Mu mvugo ye bwite yabivuze atya: “Rwose iwacu nta bintu dutunze ahubwo mu cyaro hari bamwe mu bantu umuntu ahura n’ibyago maze bakabisanisha n’ibyo bishakiye byuzuyemo amarangamutima yabo”.

Charles Nkundakozera umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage mu murenge wa Busoro uvuga ko ari gukurikiranira hafi icyo kibazo yasobanuye ko batangiye iperereza ngo hazamenyekane inkomoko nyayo y’iyo nkongi y’umuriro.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka