Rubavu: Bashoje ukwezi kw’imiyoborere bahamagarirwa kwirindira umutekano
Nyuma yo kuzenguruka imirenge 12 igize akarere ka Rubavu mu kwezi kw’imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere burahamagarira abaturage kubungabunga umutekano batangira amakuru ku gihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, aganira n’abaturage b’umurenge wa Gisenyi washorejwemo ukwezi kw’imiyoborere tariki 13/03/2014 yashimiye abaturage bitabiriye ukwezi kw’imiyoborere myiza, abasaba kugira uruhare mu gucunga umutekano kuko ariwo pfundo ry’ibyiza byose Igihugu gifite.

Haganiriwe kandi ku bibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi bufite birimo kuba umuhanda ujya ku irimbi ry’Akarundo udakoze bikagora abajya gushyingura, ikibazo cy’amakoperative atwara imyanda atuzuza inshingano zo gutwara imyanda iva mu ingo ndetse n’inzira y’amazi ava mu gice cya Mbugangali asenya bimwe mu bikorwa remezo by’umujyi wa Rubavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko Inama Njyanama y’Akarere yemeje ko umuhanda ujya ku karundo uzakorwa ku bufatanye bw’Akarere n’Abaturage, asaba ko abaturage bashishikarizwa gutanga umusanzu wemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere.
Ku nzira z’amazi ziva Mbugangali zikangiza ibikorwa remezo, umuyobozi w’akarere yavuze ko ubuyobozi budahwema gusaba abaturage gufata amazi ava ku nzu, buri nzu ikaba igomba kuba ifite imireko n’icyobo gifata amazi.
Ku kibazo cya koperative zituzuza inshingano zazo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi Mugisha Honore yasabwe kugaragariza akarere koperative ituzuza amasezerano kugira ngo hafatwe umwanzuro uhamye.

Nubwo ukwezi kw’imiyoborere kujyana no gucyemura ibibazo by’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bugaragariza abaturage ko akarere hari intambwe kamaze gutera mu iterambere kandi abaturage bagomba guharanira ko bitera imbere.
Bahame Hassan avuga ko mu karere ka Rubavu huvuguruwe stade umuganda, imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi, umuhanda w’amabuye aconze uhuza Grande na Petite barriere, gushyira amatara ku mihanda ya kaburimbo n’iy’amabuye aconze, amahoro y’Akarere yarazamuwe ava kuri miliyoni 300 ageze kuri miliyari n’igice.
Mu biri gukorwa harimo kubakwa umuhanda w’amapave wa la Corniche, n’imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi ifite uburebure bwa 5.4 km, gutunganya umuhanda wa Mahoko- Nkomane mu murenge wa Kanama hamwe no kubaka Agakiriro mu Murenge wa Gisenyi.

Abayobozi b’imidugudu 525 bashyikirijwe telefoni zigendanwa mu rwego rwo gutangira amakuru ku gihe, muri iyi nama ubuyobozi bukaba bwarasabye ko abantu bose bakomeje kwangiriza ubwiza bw’umujyi basiga amarangi yamamaza ya MTN, AIRTEL, TIGO, SADOLIN n’amabanki kubikura ku mazu bagasiga irangi rya Pierre de France ryemejwe bitarenze Werurwe 2014.
Byinshi mu bibazo byagaragajwe n’abaturage bicyeneye gucyemurwa bishingiye ku imbonezamubano bicyeneye gucyemurirwa mu baturage, hatangwa umurongo wo kubikemura, ariko abaturage basabwa kwihesha agaciro bashingiye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho izabafasha kwirinda amacakubiri n’ikintu cyose cyateranya Abanyarwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|