Nyamasheke: Umusore w’imyaka 16 yarohamye mu Kivu aburirwa irengero

Umusore w’imyaka 16 witwa Niyonzima Claude wari utuye mu kagari ka Shangi mu murenge wa Shangi mu karere ka Rusizi yarohamye mu kivu ubwo yari yitwaye mu bwato wenyine kuri uyu wa gatatu tariki 12/03/2014 mu masaha ya saa sita z’amanywa aburirwa irengero.

AIP Deus Mutabaruka ushinzwe community policing mu karere ka Nyamasheke yavuze ko umurambo w’uwarohamye utarabasha kuboneka ukaba ugishakishwa ngo hamenyekanye niba yitabye Imana ndetse n’icyamwishe.

Yagize ati “kugeza ubu ntabwo umubiri w’uyu musore uraboneka turacyashakisha ngo ajyanwe kwa muganga tumenye n’icyateye iyi mpanuka, iperereza rikaba rigikorwa.”

Ntibisanzwe ko abantu bakuru baturiye Kivu barohama kuko akenshi basanzwe bazi koga ariko hashize iminsi havugwa abana bato bajya kuvoma cyangwa gukinira hafi y’ikivu bakarohamamo; nk’uko bitangazwa n’abaturiye ayo mazi.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka