Bugesera: Yafashwe akorera undi ikizamini cyo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Kuri sitasiyo ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye umugabo witwa Hagumakubaho Jean Bosco w’imyaka 30 y’amamavuko nyuma yo gufatwa akorera mugenzi we ikizamini cyo kubona impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.
Aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi avuga ko yafashwe nyuma yo gukora ikizamini agiye gutanga impapuro ariko barebye ibyangombwa bye basanga bitahuye n’amazina ari ku bipapuro yakoreragaho.
Yagize ati “Nakoreraga uwitwa Nshimiyintwari Jules akaba yari yanyemereye ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, ibi nabitewe n’uko ndi umukene kandi nkaba nashakaga amafaranga yo kwikenura”.

Uyu mugabo avuga ko bamwatse irangamuntu ye maze bajya kuyihindura bakoresheje imashini niko guhita bamuha fotokopi y’irangamuntu iriho ifoto ye ariko idahuye n’umumero z’irangamuntu ariko ngo aho byakorewe ntahazi kuko we yabihawe ngo abyerekane.
Polisi itangaza ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano gihanwa n’ingingo ya 610 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ubusanzwe Hagumakubaho Jean Bosco atuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko naho uwo yakorerega Nshimiyintwari Jules akaba atuye mu karere ka Kicukiro murenge wa Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Hari hashize ukwezi mu karere ka Bugesera hafatiwe abandi bagabo babiri nabo barimo gukorera ikizamini abandi none byongeye kubaho.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|