Ngororero: Abamotari badafite ibyangombwa ntibazongera kwihanganirwa
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero, SSP Yahaya Simugaya Freud, araburira abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto badafite ibyangombwa bisabwa bahagarika gutwara abagenzi naho abazafatwa bakaba bazahanwa bikomeye.
Muri aba bafatiwe ibyemezo nabo bahibereye, harimo abadafite impushya zo gutwara moto hamwe n’abafite ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa aribo biyita inyeshyamba, baregwa na bagenzi babo guteza akajagari mu mikorere.
Mu nama bagiranye n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero, kuri uyu wa 6 Werurwe 3014, abamotari bagaragaje imbogamizi z’uko bafatirwa kutagira utunozasuku kandi ntatwo babona ku isoko, ariko umwe muri bo yahise yiyemeza kuducuruza ahitwa i Gatumba no mu mujyi wa Ngororero.

Muri kano karere, hakunze kurangwa abatwara abagenzi badafite ibyangombwa cyane cyane mu mihanda y’igitaka, ariko bakaba bari baratangiye gutwara no kuri kaburimbo. Ku birebana n’amakoperative y’abamotari adafite icyemezo cya RURA cyo gutwara abagenzi, nabo bahawe igihe cyo kugera kuwa 16 uku kwezi baba batarakibona nabo bagahagarara nkuko babyisabiye.
Mu bindi aba bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto basabwe na polisi mu kunoza imikorere ni ukongera muri komite zabo abantu bashinzwe umutekano, bazajya bagenzura iyubahirizwa ry’ibyemezo baba bafashe, aba bakazaba bafite n’uburenganzira bwo gufata ikinyabiziga cy’uri mu makosa bakagishyikiriza polisi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|