Ngororero: Abamotari barasabwa guha Polisi amakuru ku bikorwa byahungabanya umutekano

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero arasaba abamotari kwitwararika ku bikorwa bihungabanya umutekano, bagatanga amakuru kuri Polisi igihe bamenye cyangwa bakeka umuntu waba ashaka guhungabanya umutekano.

Ibi babisabwe mu rwego rwo gukumira ibyo bikorwa no kwigarurira isura nziza n’icyizere aho bakorera.

Hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda, abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (motards) bakunze kugaragarwaho gukora cyangwa gukorana n’abahungabanya umutekano, cyane cyane abatera ama gerenade akomeretsa cyangwa akica abantu.

Abamotari bashobora gufasha polisi mu gukumira ibyaha.
Abamotari bashobora gufasha polisi mu gukumira ibyaha.

Uretse ibikorwa byo gukorana n’abahungabanya umutekano, abamotari ubwabo nabo bavugwa ho ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, umuvuduko ukabije hamwe n’ibindi byahungabanya umutekano wabo cyangwa uw’abagenzi batwaye.

Bagabo vedaste, Perezida wa koperative COTEMO ihuriweho n’abatwara abagenzi mu karere ka Ngororero, avuga ko ibyo basabwa na Polisi bagiye kubishyira mu bikorwa.

Avuga ko uretse ibikorwa by’urugomo n’ubusinzi ntabikorwa bikomeye bihungabanya umutekano byari byagaragara mubamotari, ubu bakaba babikumira ariko bakaba bahanganye n’ikibazo cy’abagira imyitwarire idahwitse mu kazi.

SSP Yahaya Simugaya Freud, uyoboye Polisi mu karere ka Ngororero, asanga kubera ko abamotari bagera ahantu henshi kandi bakanatwara abantu b’ingeri zitandukanye bashobora kugira uruhare runini mu gutanga amakuru agamije gukumira ibyaha bitarakorwa.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

nyuma ya polisi abamotari bari mubantu bahura n’abantu benshi kandi bingeri zitandukanye bagenzi n’ibitandukanye kandi, aha nanjye ndemeranya nabo ko abamotari bagira uruhare mukubunga bunga umutekano igihe quand meme bumva akamaro k’umutekano kuko hari nabatabyitaho.

kayumba yanditse ku itariki ya: 9-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka