Bugesera: Hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni ebyiri

Kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhuha ndetse n’iya Nyamata mu karere ka Bugesera habereye ibikorwa byo kumena ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo biyobyabwenge byamenwe tariki 05/03/2014 ni litiro 222, urumogi ibiro 50, chief warage amapaki 15 ndetse na melace yifashishwa benga kanyanga amajerekani 62.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, mu butuma bugufi yahaye abaturage bitabiriye icyo gikorwa yabasabye gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w'akarere ka Bugesera atangiza igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera atangiza igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge.

Yagize ati “ibiyobyabwenge byangiza ubuzima kandi bihungabanya umutekano wabo, nk’uko nabo baje kubireba babonye ko ari bibi kandi nabo bagakwiye kumenya uruhare rwabo mu gukumira no kubirwanya ndetse bakarushaho gutanga amakuru aho babibonye naho bakeka ko biri”.

Arashimira abaturage b’inyangamugayo bakomeje gutanga amakuru yaho ibyo biyobyabwenge bicururizwa naho biri kuko nibyo byatsinzwe byafashwe kubufatanye bwabo.

Inyamibwa Olive ni umwe mu baturage witabiriye icyo gikorwa, avuga ko uwanyweye ibiyobyabwenge atabasha kwiteza imbere bityo bigatuma n’igihugu kidatera imbere.

Umuyobozi wa polisi n'uw'ingabo ndetse n'umushinjacyaha nabo babimena.
Umuyobozi wa polisi n’uw’ingabo ndetse n’umushinjacyaha nabo babimena.

Naho uwitwa Dukuzumuremyi Dominique usanzwe ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, avuga ko abantu babinywa batuma akarere kabo kabona amanota mabi.

Ati “hari abo tujya dutwara babinyweye maze kubera gusinda bigatuma dukora impanuka kubera ko baba batabasha kwikomeza bigatuma igare rigenda nabi bikatuviramo gukora impanuka”.

Ibyo biyobyabwenge byamenewe imbere y’umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyamata.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka