Muhanga: Aravuga uburyo yamenyanye n’umugabo wamuteye inda ku myaka 14 akanica umwana we
Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko w’uwasigajwe inyuma n’amateka, aratangaza ko ku myaka 14 yatewe inda n’umugabo wakoraga aho avuka mu murenge wa Nyarusange, akaba anemeza ko ariwe wivuganye umwana babyaranye wari umaze kugira amezi arindwi.
Uyu mwana tutatangaza amazina ye ku bw’uko atarageza imyaka y’ubukure, avuga ko yamenyanye n’uwo mugabo, ubwo yari yaje mu gikorwa cyo kwambika abana bo mu ishuri ribanza ry’aha i Nyarusange, ibibaranga bibafasha kwambuka umuhanda abayobozi b’ibinyabiziga batabavogereye.
Kuko uyu mugabo witwa Murigande yari atuye mu gasantere k’aho i Nyarusange, ku mugoroba wo kuri uwo munsi, umwana avuye ku ishuri yaramuhamagaye ngo aze amubwire umwana aranga kuko nyina yari yaramubujije kuvugisha abagabo bakuze kuko yamubwiraga ko ari ‘bashugadadi’.
Ku bw’uko mugenzi w’uyu mwana bari kumwe we yakomezaga kumubwira ngo agende yumve ibyo amubwira, byatumye yemera aragenda kandi na Murigande yamubwiraga ko amuha umutobe (Jus) yari afite.
Ati: “yarambwiye ngo nze arampa ‘jus’ afite, ubundi ngo basi sininjire mu modoka ngo tuvuganire mu kirahure cy’imodoka”.
Nubwo uyu mugabo yakomeje amubwira ibi byose ngo yaratsimbaraye, umwana arigendera nk’uko abivuga. Ati: “icyo gihe ngiye yarambwiye ngo ni nka papa wanjye umbyara ntiyangirira nabi kandi ngo aranamukunda”.
Uwo mugabo ngo yasabye aba bana uko ari babiri kugenda bagakuramo imyenda y’ishuri bakagaruka bakamusanga aho bari bari ku gasantere ariko umwana ageze mu rugo abura uko agenda kuko yabonaga atabona icyo abwira nyina umubyara.
Agiye ku ishuri mu gitondo yasanze uyu mugabo ahagaze ku nzira bacagamo, maze amubaza impamvu yaraye amubeshye ku mugoroba maze amubwiza ukuri ko nyina atari kumworohere.
Aha yahise amusaba ko saa kumi n’imwe bavuye ku ishuri, we yataha yirukanka agakuramo imyenda y’ishuri maze akagaruka akamubwira we na wa mugenzi we, aha naho aba bana ngo bishe gahunda banga kujyayo.
Ku munsi wa gatatu kuko yongeye ku bibasaba, aba bana baremeye baragenda maze abagurira fanta bahava saa mbiri z’ijoro, ageze mu rugo nyina aramukubita amubaza aho yatinze.
Bukeye bwaho basubiye ku ishuri, uyu mugabo yahise abafatira moto ajya kubategera abajyana i Huye mu mujyi wa Butare abatembereza ahantu hanyuranye. Muri iki gihe bari i Huye umubyeyi we yari azi ko ari ku ishuri.
Nyuma y’uko amutembereje ahantu hatandukanye umwana yari ageze bwa mbere, yamusabye no kuza kumusura iwe, ari nabwo yamusabye ko baryamana, umwana aramuhakanira. Ati: “yansabye ko twaryamana ndabyanga kuko nabonaga mutinye cyane kandi nawe narabimubwiye ko mutinya”.
Aho niho umugabo yamuhaye inzoga maze umwana ngo yumva ibyo yamusabye nta kibazo kirimo ashiduka bari gukorana imibonano mpuzabitsina. Ati: “byari ubwa mbere mbikoze”.
Nyuma y’uko baryamanye umwana ntiyongeye guhakanira uyu mugabo kuko umwana yahise asa n’uvuye mu ishuri kuko yahoraga ajya kureba uwo mugabo ngo baryamane. Ibi byatumye nyina ajya kumurega ku murenge no ku ishuri ko yamunaniye kuko yavuye mu ishuri.
Umugabo akimara kumva ko umwana yasubijwe mu ishuri ngo yahise amusaba ko yamucikisha akamujyana mu Mutara we na mugenzi we biganaga, kugirango bakomeze bajye baryamana. “nahise nemera twigira mu Mutara kandi icyo gihe nari ntwite, turagenda tuhamara amezi ane na wa mugenzi wanjye”.
Nyuma y’ayo mezi yari amaze mu Mutara ngo yagarutse iwabo afite inda y’amezi atandatu ariko itaragaragara, bamusaba ko yasubira mu ishuri cyangwa bakamujyana mu kigo ngororamuco cy’iwawa. Uyu mwana yemeye gusubira ku ishuri.
Kuko umugabo yari yaramuguriye telefoni igendanwa igezweho ya ‘touch screen’ nk’uko abivuga, Murigande yakomeje kujya amuhamagara kugirango yongera amucikishe kugirango batazabona ko atwite.
Uyu mwana yacitse nyina amubeshya ko agiye kwivuza ku bitaro bya Kabgayi, maze umwana ajya kwivuza avuga ko arwaye amaso n’igifu, bamushyira mu bitaro bamubaga amaso kuko koko yari ayarwaye, umugabo aba ariwe umufasha mu byerekeranye no kubaho byose icyo gihe.
Ati: “niwe wandwazaga, nirukana mama mubwira ngo ‘genda va aha singushaka mu maso yanjye’ mama nyine yabuze uko agira aragenda kuko nashakaga ko atamenya ko ntwite”.
Nubwo uwo mugabo yamurwazaga ngo ntiyageraga ku bitaro ahubwo ngo ku mugoroba bahuriraga muri resitora mu mujyi wa Muhanga. Ku itariki yari yahaweho gahunda n’abaganga ko bamusuzuma icyo arwaye mu nda, Murigande yahise azana imodoka aramutorokesha kuko bari baziranyeho ikibazo afite. Ati: “nagiye ubutagaruka na mitiweli yanjye nyita aho”.
Uyu mwana yahise ajya gucumbika ku mugore ngo bahuriye muri ibi bitaro uba mu mujyi wa Muhanga, aho yabaga abunga mu mujyi buri munsi nk’uko abyivugira. Yagiye kubyara avuye kuri uwo mugore ari nako Murigande amufasha muri byose amwizeza ko we n’umwana ntacyo bazamuburana.
Uyu mugabo yamubwiye ko batabana ko akiri umwana ahubwo ko azarera umwana we ndetse akanandikisha umwana we w’umuhungu yari amaze kubyara.
Yateye ubwoba umwana ko azamwica
Byagezeho Murigande atera ubwoba uyu mwana ubwoba amubwira ko naramuka avuze ko ariwe wamuteye inda azamwica. Ngo yagerageje inshuro nyinshi kwiba uyu mwana w’umuhungu yari amaze kubyara ariko bikanga. Umwana ati: “yajyaga yohereza abasore bambaye amafime na kasike baje kuri moto bashaka kwiba umwana”.
Kuko Ibyiyingoma Edisa; umukecuru nyina w’umukobwa yari amaze kumenya uwateye inda umukobwa we, ngo yakomeje gusaba umugabo ko yamuha amafaranga atunga umwana ndetse akanandikisha uwo yabyaye.

Rimwe ngo yahaga uyu mukecuru amafaranga ibihumbi icumi kugirango atagira icyo avuga. Uyu mukecuru avuga ko umwuzukuru nawe ariwe mwana wa Murigande, yaje guhabwa umuti w’uburozi uzwi nka kiyoda maze araremba amujyana kwa muganga.
Avuga ko uwamuhaye uyu muti ari umugore wari ucuditse na Murigande ari nawe yahaga amafaranga ngo ahe uyu mukecuru.
Ku bw’uko umwana yakomeje kuremba, ibitaro bya Kabgayi byamwohereje ku bitaro bikuru bya kaminuza y’u Rwanda bya Butare, aho uyu mwana bari barise Uwase Murigande Chris yaguye ku itariki ya 01/03/2014 ahagana i saa moya z’ijoro. Akaba yarapfuye ku mezi arindwi y’amavuko.
Kuri ubu Murigande Patrick arafunze aho akurikiranwe n’ubutabera nyuma yo kumenya ibyo yakoreye uyu mwana w’umukobwa.
Nubwo uyu mugabo afunze, umubyeyi w’uyu mukobwa afite ikibazo cy’uko Murigande yaba yaragize uruhare mu kongera imyaka y’umukobwa we mu ndangamuntu nyuma yo kubona ko yamuteye inda.
Avuga ko ahantu hose mu bya ngombwa bigaragara ko ubu afite imyaka 19 y’amavuko kandi we ubwe ndetse n’abaturanyi be bazi neza ko afite imyaka 15.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bakoranaga na Murigande, ngo yari afite ipfunwe ryo kuba abantu bari bamaze kumenya ko yateye umwana muto inda byongeyeho akaba yari umwana w’umukene wo mu kiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka nk’uko babitangaza.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Nande ndashaka kumenya amakuru yuyu mugabo kuko ari papa wange pee.ndashaka kumenya niba afunze kugirango mbe namusura.uwaba abizi yambabarira akayampa
number yange 0791654042.MANZI BONHEUR
Nande ndashaka kumenya amakuru yuyu mugabo kuko ari papa wange pee.ndashaka kumenya niba afunze kugirango mbe namusura.uwaba abizi yambabarira akayampa
number yange 0791654042.MANZI BONHEUR
Nge ndashaka kumenya irindi zina ryuwo mu gabo,ndetse na makuru yaba ari update yaho yaba ari ubu.kuko nabuze papa wange witwa murigande patrick niyo mazina yee.mupfashe pee.
Ibi ni agahomamunwa pe! Umugabo ufite ubwenge, umukozi wa polisi y’u Rwanda koko!Birababaje kabisa, ubutabera bukore akazi kabwo cyakora atari ubw’i Muhanga kuko buzwiho kurya ruswa. ejo muzasanga yidegembwa, bamurekure bavuga ko nta bimenyetso. Plze, Kgli tday mudukurikiranire kuko dukwiriye kumenya iherezo. Murakoze ntimuyinyonge!
imbwa gusa,ariko ubwo nk’uwo aratekereza ko biramutse bishobotse akaba ari umwana webabikoreye ,arumva umutima we wajya mu gitereko?kandi buriya wabona afite umugore?birababaje.ibaze ariko uwo mwana wumukobwa,agahinda afite?muribaza guta ubukobwa hejuru y’umuntu nk’uwo udafite mumutwe hazima?wagira ngo yarasaze.
gusa ndabinginze muge mugerageza kutugeza ho umunsi kuwundi uko urubanza rwe ruzagenda,
Murigande yangije ubuzima bw’uyu mwana, akwiye gukurikiranwa kandi naramuka adahanwe bijyanye n’uburemere bwo kwihekura no kwangiza umwana w’imyaka 14 tuzavuga ko mu Rwanda nta butabera! uyu mujama is not serious rwose. ubu se umwana w’umukobwa wigaga primaire mutekereza ko azongera kuba umwana, azaba indaya cyangwa azinukwe ikitwa umugabo wese bitabaye ibyo azahora ashaka abagabo benshi bamurongore akurizemo sida nubwo bivugwa ko uwo patrick ayirwaye. ihungabana ryonyine uyu mwana azagaragaza mu myaka iri imbere anibuka ko uwo yibarutse yishwe, muryitege. polisi nitange urugero uyu mugabo akatirwe igihano kandi tubimenyeshwe nk’uko turi kumenyeshwa ibyo yakoze ntidushaka kumva ko uyu mugabo yidegembya hanze! polisi ni mwe mubwirwa plz. ubutumwa bwanjye mwihangane ntimubunige
yego ra kuki bahisha ko Patrick ari umupolisi twe abaturage twita afandi kuko amapeti yabo tutayasobanukiwe.ahanwe by’intangarugero kuko hari n’abandi bayobozi birirwa bangiza abana.Wenda byabaha isomo.murakoze
ESE WABA UZI AMAKURU MASHYA YE PFASHA
Mbere na mbere ndabaza impamvu muhishira ko uyu muntu wafashe umwana ari umupolisi? Ikindi ni uko gukurikiranwa kwe byagakwiye kujyana no gukurikirana bashinzwe irangamimerere bongereye nkana imyaka y’uyu mwana. Ayi nya!! Aho bukera imizinga iravamo imyibano.Nimumpitishirize igitekerezo ndabinginze.