Nyamata: Yafatanwe ibihumbi 82 by’amafaranga y’amakorano
Umusore witwa Giraso Jean Claude w’imyaka 22 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa amafaranga ibihumbi 82 by’amakorano.
Gisaro yafashwe ku mugoroba wo kuwa 4/3/2014 afatirwa mu mudugudu wa Nyamata I akagari ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera aho akorera imirimo ye yo gucuruza amatelefone agendanwa; nk’uko bitanganzwa na Chief Inspector Bacondo Issa komanda wa sitasiyo ya polisi mu karere ka Bugesera.
Yagize ati “amakuru twayahawe n’abaturage ko abajya kugurayo abagarurira amwe mu mafaranga y’amakorano, niko guhita tujyayo tumutunguye maze tumusangana inoti 4 z’ibihumbi bitanu n’izindi 62 z’igihumbi yose ari amakorano”.
Uyu musore aho afungiye akomeje guhakana ko atajya akora amafaranga, ahubwo akavuga ko nawe yagiye ayahabwa n’abakiriya be baje kugura amatelefone maze bakayamuhangika atabizi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|