Abahungabanyaga umutekano mu mujyi wa Musanze batera ibisasu barafashwe
Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yabaye mu muhezo kuri uyu wa Gatatu tariki 12/03/2014, Guverineri Bosenibamwe Aime yavuze ko abantu bahungabanyaga umutekano mu Mujyi wa Musanze bafashwe.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, igisasu kimwe cyatewe mu rugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze gihitana umwana muto kinakomeretsa umukozi wo mu rugo, ikindi cyatewe muri uwo mujyi cyakomerekeje abantu batandatu.
Guverineri Bosenibamwe yirinze gutangaza byinshi kuri icyo kibazo cy’umutekano muke kuko nta mazina n’umubare w’abatawe muri yombi yatangaje ariko yemeza ko inzego zishinzwe umutekano zirimo gukora iperereza.
Ati: “Ni uko bariya bantu bakoze ibikorwa by’ubugome bose bafashwe, iyo nkuru nziza niyo nshaka gutangariza abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, bazashyikirizwa inzego zibishinzwe; bazashyikirizwa ubutabera baburane hanyuma amategeko akore akazi kayo”.

Ku kibazo cy’uko hari umuyobozi waba yaragize uruhare mu guhungabanya umutekano, Bwana Bosenibamwe ntiyerura ngo yemeze ko ahari mu gihe urukiko rutaramuhamya icyaha.
“Dutegereje raporo y’iperereza ndetse na raporo y’inkiko kuko burya umuntu atarahanwa n’icyaha aba ari umwere ni yo mpamvu aha ngaha nta kwemeza niba hari umuntu uwari we wese wabyijanditsemo turategereza ibyemezo by’inzego zibishinzwe.” Uko ni ko Bosenibamwe yasubije.
Yakomeje avuga ko inama yanzuye ko abayobozi hamwe n’abaturage ari bo ba mbere bagomba kwicungira umutekano bakusanya amakuru y’ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya aho kumva ko umutekano ushinzwe gusa n’inzego zishinzwe umutekano.
Na none kandi abayobozi bibukijwe ko bafite inshingano zo guca akarengane no gukora ibishoboka byose bagakemura ibibazo by’abaturage ku gihe kuko na byo byatuma abaturage bahungabanya umutekano, ikindi bagatera icyizere ubuyobozi bakaba bakoreshwa n’abadashakira icyiza u Rwanda.
Abayobozi bagomba kumenya intama bashinzwe kuragira
Ku kijyanye n’abayobozi bataba aho bakorera, ngo abayobozi bose basabwe kuba hafi y’abo bashinzwe bakamenya ibibazo bashaka kugenda bagasaba uruhusa urwego rubakuriye.
“Nta muntu wemerewe kwitwara uko ashatse mu kazi ashinzwe. Twaragijwe intama turi abashumba tugomba kumenya izo turagiye uko ziriwe uko zibayeho. Ni yo mpamvu twasabye abayobozi mu gihe bibaye ngombwa ko ava aho ayobora agomba gusaba uruhusa urwego rumukuriye kandi akaruhabwa.” Nk’uko Guverineri yakomeje abishimangira.
Inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yabaye tariki 12/03/2014 kandi yavuze kandi ku kibazo cy’ubujura bukomeje kuyogoza za SACCO isanga hagomba gufatwa ingamba zikomeye kugira ngo amafaranga y’abaturage adakomeza gusahurwa.
Iyi nama yamaze amasaha asaga atanu yitabiriwe n’umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira mu butaka, abayobozi b’ingabo na polisi ku Ntara n’uturere, abayobozi b’uturere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose yo mu Majyaruguru.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ABANGA UMUTEKANO MU MAJYARUGURU BISUBIREHO KUKO IMANA YABAVUMYE KANDI UMUTUZO N AMAHORO DUKENEYE ARIBYO DUKENEYE
umutekano niwo musingi w’iterambere ry’igihugu cyacu niyo mpamvu uko byumva nta muntu numwe warukwiye guhwa umwanya ngo awuhungabanye oya rwose ahubwo abo bagabo bakoze biriya bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu majyaruguru bahanwe kandi bibe intangarugero kuri buri muntu wese wifuza gusenya ibyagezweho.
iri ni isomo ryereka abandi basahaga kugora nk’ibi ko inzego z’umutekano zibabona naho byagenda bite. nibareke twiyubakire igihugu cyacu rero