Nyamasheke: Umukozi wa BK afunzwe akekwaho kurya ruswa

Umukozi wa Banki ya Kigali mu ishami ryayo riri mu karere ka Nyamasheke aho bita i Tyazo, afungiye kuri polisi ya Kanjongo akekwaho kwakira ruswa mu kazi yari ashinzwe nk’ushinzwe gutanga inguzanyo.

Uyu mukozi ngo yabanje gufungura konti ku izina ry’undi muntu atamusabye uburenganzira maze asabiraho inguzanyo ya miliyoni 5, uwo muntu aza kubona ko afite konti ebyiri muri banki kandi atari abizi nibwo yabimenyesheje polisi; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba, Chief Supt Francis Gahima.

Polisi mu gukurikirana icyo kibazo yaje gusanga uyu mukozi wa BK hari aho yahaga inguzanyo abakiriya be akabaka ruswa, bikaba byaraje gutahurwa ubwo yatangaga inguzanyo ya miliyoni 4, uwo azihaye agahita amuhamo ibihumbi 200.

Chief Supt Francis Gahima yagize ati “uyu mugabo ari mu maboko ya polisi, akurikiranyweho icyaha cya ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano, tukaba tugikora iperereza ngo tumenye uko ikibazo giteye cyose.”

Uyu mukozi aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cyiri hagati y’imyaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga akubye inshuri ziri hagati y’ebyiri n’icumi ayo yaba yahamwe ko yakiriye nka ruswa ndetse n’ayo yaba yarabonye yose mu buryo bw’indonke nk’uko biteganywa n’itegeko mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

N’abandi bazikekwaho barye bari menge umusibo ni ejo ejobundi bagafatwa.

MUNGWARAREBA yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka