Rusizi: Yafatanwe ibiro 300 by’urumogi

Umugabo witwa Bakundiki Benoit yafatiwe ahitwa mu Gahinga mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi afite ibiro magana atatu by’urumogi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

Ubwo uyu mugabo yafatwaga n’inzego z’umutekano ahagana ku saa cyenda z’ijoro ku itariki ya 11/03/2014 yavuze ko ngo ari ibyo yari yabikijwe n’umunyekongo wari wamwemereye kumuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 nakomeza kumubikira neza.

Uyu Bakundiki yafatanywe urumogi rwinshi yitiriye ko yabikijwe n'umunyecongo
Uyu Bakundiki yafatanywe urumogi rwinshi yitiriye ko yabikijwe n’umunyecongo

Uyu mugabo yemeye icyaha, anavuga ko agisabira imbabazi ndetse ngo akaba anagira inama abandi baturage kubyirinda kuko ngo bibateza igihombo.

Icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge gihanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 3 kugera ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi magana 500 kugeza kuri miliyoni 5 iyo uwagikoze agihamijwe n’inkiko.

Inzego z'umutekano zamutaye muri yombi ku bufatanye n'abaturage
Inzego z’umutekano zamutaye muri yombi ku bufatanye n’abaturage

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gahinga, Boniface Maniriho, avuga ko bamwe mu batuye aka kagari bari barakagize inzira y’ibiyobyabwenge byambukiramo biva ku mupaka w’u Rwanda na Congo byinjira mu Rwanda, ariko ngo bafashe ingamba zo kubikumira batanga amakuru ababifatiwemo bagashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka