Shangasha: Imvura irimo umuyaga ukabije yasakambuye amazu 6 y’abaturage
Imvura ivanzemo n’umuyaga ukabije yasakambuye amazu 6 y’abaturage bo mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi ubu baka bacumbikiwe na bagenzi babo.
Habineza Jean Pierre utuye mu kagari ka Bushara umwe mu basenyewe n’iyi mvura yaguye tariki 07/03/2014 avuga ko umuyaga ukabije waje ukamutawarira igisenge cy’inzu yose maze bagasigara nta ho bafite bikinga.
Mbonabucya Joseph we avuga ko nyuma y’uko igisenge cy’inzu ye gitwawe n’umuyaga n’ibikoresho byo mu nzu byangiritse birimo amakaye y’abana be ndetse n’imyenda imwe iranyagirwa indi irangirika kuko yagiye igwaho n’ibitaka byahubukaga hejuru ku nzu.
Sindagayima Celestin ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Shangasha avuga ko aba baturage bacumbikiwe na bagenzi babo ariko bari kubakorera ubuvugizi kugirango barebe ko babona inkunga yo kubagurira amabati.
Atanga inama ku bacyubaka ko bashaka ibintu bazirikisha ibisenge byabo bigakomera bityo umuyaga ntukomeze kubasakamburira amazu muri ibi bihe by’imvura.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|