Rusizi: Umugabo n’umwana we bafatanywe urumogi
Umusaza w’imyaka 62 n’umuhungu we w’imyaka 31 bombi bafatiwe mu karere ka Rusizi bafite ibiro 17 by’urumogi bavuga ko ayo makosa yo gucuruza ibiyobyabwenge bayokoreshejwe n’irari ryo gukunda amafaranga.
Aba bantu bakomoka mu karere ka Nyamasheke bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi. Bavuga ko buri wese yatuguwe no kubona mugenziw e kuko buri wese yafashwe ukwe, bemeza ko bari basanzwe bazi ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanirwa n’amategeko ariko ngo irari ry’amafaranga ntiryabaretse.
Kayijuka avuga ko ngo ari ubwa mbere yari agerageje gucuruza ibiyobyabwenge aho ngo ari ikiraka yari ahawe na mugenzi we wo mu Bugarama amwizeza ko bazagabana amafaranga mu gihe umuhungu we we avuga ko atari ubwa mbere acuruza urumogi.

Aba bagabo barifuza ko ngo bababarirwa aho bavuga ko baramutse bafunguwe ngo basezerera gucuruza ibiyobyabwenge.
Icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge kiramutse gihamye aba bagabo ngo bahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 3 kugera ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miriyoni 5.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
olalala n’affaire y’umuryango , uyu mwana ubu yarahanutse uwaabaye amuhanura niwe niwe uri kumuyobya, cg ugasanga umwana niwe watangije affaire aza kwemeza n’umuysaza ko agomba kuyijyamo , babyeyi niyo waba ukora ibitemewe namategeko cg ibyaha runaka nyamuneka nti mukabivangemo abana, ubwo uba uteereza kumikuriro y’uwo mwanma koko? UWIBA ahetse aba abwiriza uwo mumugongo,