Nyanza: Batatu bashyizwe mu buroko bazira gufatanwa ibiti by’imisheshe
Bangayabandusha Venuste, Hakizimana Sixbert na Mbonigaba Jean Claude bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Busasamana bazira gufatanwa ibiti by’imisheshe byari byibwe mu kagali ka Nyundo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.
Uko ari batatu bafashwe mu ijoro ryo ku wa 6/03/2014 bapakiye ibyo biti mu modoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake UAQ 502 Q n’indi yo mu bwoko bwa Daihatsu yambaye purake RAA 219 Q yanditswe k’uwitwa Rutaganda.
Nk’uko ubuyobozi bwo mu gace aba bagabo bafatiwemo bubivuga ngo baguwe gitumo imodoka zabo ziri mu gikorwa cyo gupakira ibiti by’imisheshe.
Nyuma y’uko aba batawe muri yombi haracyashakishwa n’abandi bari muri icyo gikorwa batashoboye gufatwa muri uwo mwanya.
Aba bagabo bafashwe mu gihe mu minsi mike ishize mu karere ka Nyanza hatwikiwe mu ruhame ibiti by’imisheshe mu rwego rwo kurwanya ubucuruzi bw’ibi biti bivugwa ko bivanwamo imibavu ariko ubushakashatsi bukaba butarabyemeza.
Benshi mu bafatanwa ibi biti bavuga ko bijyanwa mu gihugu cya Uganda nyuma bikoherezwa mu gihugu cy’ u Buhinde.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|