Amagambo umuvugizi wa FARDC yakuye mu mategeko icumi y’Abahutu yateje impagarara

Abanyarwanda n’abakunda amahoro bakomeje kwamagana amagambo y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeye yagaragajwe n’umuvugizi w’Igisirikare cya Leta ya Congo, Jenerali Sylvain Ekenge.

Ku gicamunsi cy’ejo, Sylvain Ekenge yagiye kuri Televiziyo ya Leta, RTNC, maze asubiramo neza neza amagambo yanditse mu mategeko icumi y’Abahutu, yari agamije kubiba urwango ku Batutsi.

Muri ayo mategeko, irya mbere ryavugaga ko umuhutu wese ushaka umututsikazi aba ari umugambanyi....hanyuma hakaza n’izindi ngingo zerekana abatutsi nk’abantu b’indyarya n’ibindi bihimbano bikomeye bigamije kwerekana ko umututsi agomba gupfa.

Muri iki kiganiro, Ekenge na we yifashishije aya mategeko yashyizweho na Joseph Gitera ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge b’ingengabitekerezo ya Jenoside, maze agira ati "Iyo ushatse umugore w’umututsikazi uyu munsi, ugomba kwitonda"... Umuryango w’abatutsi b’abanyekongo "w’abahemu"...

Umwe mu bamaganye iyi mvugo ni Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda wagize ati "Ku rubyiruko rutabizi "Amategeko Cumi y’Abahutu," Jenerali Sylvain Ekenge yifashishije, ndabiibutsa ko yasohowe bwa mbere muri Nzeri 1959 na Joseph Habyarimana Gitera, umuyobozi wa politiki w’umuhutu w’intagondwa (ibikorwa bye byatumye Abatutsi bicwa mu 1959 na jenoside ya Gikongoro yo mu 1963), mbere yuko yongera kuvugururwa mu Kuboza 1990 na Hassan Ngeze wo mu kinyamakuru Kangura, mu gitabo cy’Abahutu bari bashyigikiye ubutegetsi (amategeko yabaye ishingiro rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994)."

Nduhungirehe yagaragaje ko mu gihe hari hasanzweho ibintu bibabaje byo kugirira nabi Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu Bwoko bw’Abatutsi, bakoresheje cyane cyane gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR, noneho FARDC yateye indi ntambwe ibabaje kurushaho.

Yagize ati "noneho umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku mugaragaro, kuri televiziyo y’igihugu RTNC, yasubiyemo itegeko rya mbere mu byo bise “Amategeko Cumi y’Abahutu” (1990) yatangajwe n’ikinyamakuru cy’ivanguramoko cyo mu Rwanda Kangura, kizwiho amateka mabi."

Yavuze ko uyu General, yasomaga neza inyandiko ze zateguwe n’abapfobya Jenoside n’abanyapolitiki b’ivanguramoko nka Professeur Filip Reyntjens, abishingira ku cyo yise “ubwenge”, igitekerezo cy’ivanguramoko kidafite ishingiro, uwo mwarimu wo muri kaminuza ya Anvers ahora yitirira Abatutsi. Sylvain Ekenge anagera aho avuga ko ubwo “ubwenge” (ijambo ryo mu Kinyarwanda risobanura intelligence) bwigishwa no ku bana bato b’Abatutsi, bityo, nk’uko byagenze mu 1994 mu Rwanda, agashyira akamenyetso k’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi ku bana.

Nduhungirehe yagize ati "Uyu musirikare mukuru wo muri Congo ntanahagararira aho, ahubwo anagarura ibitekerezo bya gikoloni byashyizeho imizi y’amacakubiri yiswe ay’amoko ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo igitekerezo kivuga ko Abatutsi ari Abanilotike bigaruriye u Rwanda bagakandamiza Abahutu, ndetse bakabambura ururimi rwabo rw’Ababantu (Bantou) ari rwo Ikinyarwanda."

Nduhungirehe yavuze ko kKubera ipfunwe, cyangwa abigiriwemo inama n’inshuti ze zo mu bihugu by’iburengerazuba, Perezida Tshisekedi ashobora kuba azirukana General Sylvain Ekenge mu gihe kiri imbere.

Nyamara avuga ko ibyo bitazabuza ibyavuzwe n’uriya musiririkare gusubiza akarere mu icuraburindi rya Jenoside.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka