Rusizi : ikibazo cy’abarobyi n’abacuruzi b’isambaza cyavugutiwe umuti

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bwahagurukiye gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abacuruzi n’abarobyi b’isambaza.

Kayumba Ephrem umuyobozi w
Kayumba Ephrem umuyobozi w’Akarere ka Rusizi asanga ikibazo cy’abarobyi n’abacuruza isambaza gikwiye kurangira burundu

Ni nyuma y’uko hashize amezi atatu hagaragara ikibazo cy’ubwumvikane buke bushingiye ku biciro hagati y’abarobyi b’isambaza mu kiyaga cya Kivu, n’umushoramari ari we ‘Projet Pêche’ ndetse n’abacuruzi bazo ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi.

Izi mpande eshatu zose ziritana ba mwana ariko abacuruzi n’abarobyi bagasobanura ko ahanini ikibazo bafite bagiterwa na Projet Pêche kuko ngo igurira abaroba isambaza ku giciro gito yo igahita izigurisha abacuruzi b’amakoperative ku giciro kiri hejuru ibi bigatuma umuguzi wa nyuma na we azibona zimuhenze.

Uwitwa Ngendahayo Thomas ati” icyo abarobyi bakeneye kugeza uyu munsi ni ukugurirwa isambaza ku giciro cyiza. Rwiyemezamirimo aze tuvugane igiciro isambaza zagurwaho, tubirangije ibindi byose byakwikora.”

Abarobyi basaba ko Projet Pêche yazamura igiciro ibaguriraho isambaza
Abarobyi basaba ko Projet Pêche yazamura igiciro ibaguriraho isambaza

Abacuruza isambaza na bo basobanura ko imikorere ya Projet Pêche yatumye ubucuruzi bwabo buhungabana kuko abarobyi bashora umusaruro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, undi bakawugurisha mu buryo bwa magendu, aho babona amafaranga menshi. Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza basaba umushoramari guhindura imikorere ifasha buri wese kunguka nk’uko uwitwa Nyirahabimana Christine abisobanura.

Ati “Mu minsi yashize mu masezerano twari dufitanye na Projet Pêche, ntabwo abarobyi bazanaga umusaruro kuri uwo mushinga ahubwo bawujyanaga muri Congo, abandi bakawugurishiriza mu bihuru, ariko umushoramari akoze amasezerano neza akubahirizwa twakorana neza kuko natwe twaba tubifitemo inyungu.”

Hakizimana Madjaliwa uhagarariye Projet Pêche yavuze ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abarobyi n’abacuruzi b’isambaza kugira ngo hanozwe imikoranire ntawe ubangamiye inyungu za mugenzi we.

Ati “Ikintu nemereye abarobyi ni uko ngiye guhindura ikipe yose yakiraga umusaruro yagiranaga ibibazo n’abarobyi baduha umusaruro, bariya badamu bose batavuga rumwe ngiye kubavanaho, ibintu bibabangamiye byose twumvikanye ko tubivanaho tugakorana neza nta kibazo dufitanye n’abarobyi.”

Bamwe mu bacuruzi b
Bamwe mu bacuruzi b’isambaza bavuga ko Projet Pêche ari yo yabateje ikibazo

Mu myanzuro yavuye mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abagira uruhare mu kuroba no gucuruza isambaza harimo uvuga ko abacuruzi b’isambaza bo mu Karere ka Rusizi bagiye kujya bazigurira ahabugenewe hatari ku ihuriro ry’abarobyi riri mu gasanteri ko mu Budike mu Murenge wa Gihundwe nk’uko byari bisanzwe kandi ku giciro cyumvikanyweho n’impande zose kandi ntawe uhenzwe.

Kayumba Euphrem, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ati “Twumvikanye ko izi mbogamizi zakurwaho n’uko Projet Pêche igomba kwegera abarobyi ikabumva kuko ari bo bakiriya bafite ikindi bakumvikana ku giciro ku buryo umurobyi adahendwa. Ikindi Projet Pêche ntigomba gucururiza aho yafatiye umusaruro, igomba kuwujyana ahabugenewe, abacuruzi bakaza kuwuhagurira kandi ntigomba gushaka inyungu z’umurengera kuko icyo tureba ni uko umuturage wese agomba kubona isambaza ku giciro kimworoheye. Nibabyubahiriza ntituzongera kumva induru.”

Kugira ngo isambaza zigere ku muguzi wa nyuma, zibanza guca mu nzira ndende aho Projet Pêche yaziguriraga umurobyi ku mafaranga 1800 ku kilo igahita izigurisha ako kanya ku mucuruzi ku mafaranga 2100 naho abaryi bazo bakazibona ku mafaranga 3500 ku kilo kimwe. Icyo kinyuranyo mu biciro kikaba ari na cyo gitera ibibazo bikunze kuvugwa mu bucuruzi bw’isambaza.
Mu yindi myanzuro harimo ko Nyuma y’iyi nama, biteganyijwe ko uruhande rutazubahiriza ibyayivuyemo ruzajya rucibwa amande y’ibihumbi ijana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Projet peche ntako iba itagize uretse ko ba rushimusi bayinaniza

Rwitathitien.com yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka