Abahoze ari inyangamugayo z’inkiko Gacaca bo mu karere ka Musanze barataka ibihombo mu makoperative yabo batewe n’imicungire idahwitse ya bamwe mu bari bayakuriye.
Itegeko rishya rigena imisoro y’inzego z’ibanze ryemerera abatangira imishinga mito n’iciriritse yo kwiteza imbere, gusonerwa umusoro w’ipatante mu gihe cy’imyaka ibiri.
Abagore bibumbiye mu ishyirahamwe Rubavu Shoes Makers Cooperative bavuga ko badatewe ipfunwe nibyo bakora mu gihe bibafasha mu nzira y’iterambere.
Abatwara ibinyabiziga bakunda gukoresha umuhanda Sonatube-Gahanga-Akagera uhuza akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali n’aka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba barishimira ko uyu muhanda ugiye kwagurwa, kuko wari ubateye impungenge.
Umwe mu bahawe inzu y’ubuntu muri Gasabo asabira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko Imana imurinda abagizi ba nabi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Eng. Jean de Dieu Uwihanganye avuga ko umuhanda Nyagatare - Rukomo uzafasha mu bucuruzi hagati y’Intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru.
Abahanga mu by’ubukungu, bavuga ko kuguza amafaranga muri banki, ugamije kugura cyangwa kubaka inzu ari igitekerezo cyiza, kandi bikaba byagirira inyungu buri wese.
Kuva mu mwaka wa 2018, Leta y’u Rwanda yatangije imishinga minini yo kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’igice cy’ubwikorezi, umunini kuruta indi yose, ni uwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyo mu Bugesera, kuko ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahubakwa icyo kibuga muri Kanama 2017.
Mu rwego rwo kumenya intambwe yatewe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bijyanye n’imyubakire mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu, Kigali Today yabatereye ijisho ku biro by’uturere dutandukanye tugize intara enye n’umujyi wa Kigali.
Mu minsi ishize hari ifoto ebyiri zazengurutse ku mbuga nkoranyambaga, imwe yerekana ahitwa muri Karitsiye Matewusi i Kigali mu 1918 n’indi yo muri 2019, ni ukuvuga ifoto yerekana iyo karitsiye mu myaka 101 ishize.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayobozi b’ibigo by’imari bakiri bato (Young Presidents Organisation - YPO EDGE).
Abacururiza mu isoko rya Nyagatare bavuga ko imyubakire mibi y’isoko ryabo yatumye risaza ritamaze kabiri.
Mu karere ka Rubavu, umuryango w’urubyiruko mu iterambere (YADE) wahagurukiye gufasha abana bata ishuri, hibandwa ku bana b’abasigajwe inyuma n’amateka, ari nako barandura umuco wo gutegereza ubufasha bihoraho, wakunze kuranga abasigajwe inyuma n’amateka.
Abahagarariye urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF), bavuga ko imbogamizi zidashingiye ku misoro bahura na zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, zibangamira iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, aravuga ko mu gihe cya vuba u Rwanda rutangira kwakira imurikabikorwa ry’indege ziguruka mu kirere, nk’uburyo bwo guteza imbere uru rwego, mu gihe kuri ubu bazerekana ariko zihagaze ahantu hamwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko muri Afurika hari ibihugu bigera kuri 16 bidakora ku nyanja, ariko byose bikagira amahirwe angana yo kugira ikirere kimwe, bityo kudakora ku nyanja bikaba bidakwiye kuba urwitwazo rwo gusigara inyuma.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bintu bitandukanye birimo cyane cyane ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda hongerwa ishoramari.
Perezida Paul Kagame avuga ko imyaka itatu ishize kuzuza isoko rya Nyamagabe byarananiranye ari myinshi, bityo agasaba ko ryuzuzwa cyangwa rikavaho. Yabigarutseho ubwo yagendereraga abatuye muri aka karere tariki ya 26 Gashyantare 2019.
Ikigo cya Banki y’Isi gishinzwe iby’Ishoramari (IFC), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iby’isoko ry’imari n’imigabane (UN Sustainable Stock Exchange), Ikigo cy’u Rwanda cy’Isoko n’Imigabane (RSE) ndetse n’Ikigo kigenzura Imari n’Imigabane (CMA Rwanda), cyeretse ibigo biri ku isoko ry’imari (…)
Abohereza ibicuruzwa i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mupaka uherereye mu Karere ka Rubavu baravuga ko batewe impungenge n’imyanzuro ya Congo yo kongera imisoro no kwangira bimwe mu bicuruzwa biva mu Rwanda kwinjira muri icyo gihugu.
Abaturage ba santere ya Gihengeri bavuga ko nibamara kubona umuriro w’amashanyarazi ubujura buzacika kuko buhemberwa n’umwijima.
Bamwe mu batuye akarere ka Huye basanga agaciro k’imitungo abantu bafite kagombye kuba ari ko gashingirwaho igihe bashyirwa mu byiciro by’ubudehe.
Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yagaragaje ko ubukungu bw’igihugu mu mwaka wa 2018 bwabaye bwiza nk’uko imibare BNR ikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza.
Abaturiye ikimoteri cy’akarere ka Huye, giherereye i Sovu mu Murenge wa Huye, barishimira ko babonye isoko ry’amaganga n’iry’inkari, kuko ijerekani imwe igurwa amafaranga 1,000 ikifashishwa mu gukora ifumbire.
Mu mwaka wa 2025, Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda, bazatangira gukoresha utumodoka tugendera mu kirere hifashishijwe imigozi (cable cars), tuzaba tuboneka mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, ibyo bikazakemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi barifuza ko ibyiciro by’ubudehe byakomeza kuba bine ahubwo bikajya bivugururwa nyuma y’imyaka itanu aho kuba itatu nk’uko byari bisanzwe kuko mu myaka itanu ari bwo umuntu yaba agize icyo ageraho bikaba ari bwo ashobora kuva mu cyiciro cyo hasi ajya mu cyo hejuru.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye “Kabuye Sugar Works Ltd” buravuga ko bwiyemeje kuranguza isukari ku mafaranga make, bitewe n’uko isukari ituruka hanze yinjiye mu Rwanda ku bwinshi kandi ihendutse.
Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko baterwa igihombo no kuba isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Cross Border Market) rya Cyanika rimaze umwaka n’igice ryuzuye ariko rikaba ridafungurwa ngo bakore.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye tariki ya 15 Gashyantare 2019 yemeje ingengo y’imari ivuguruye maze yongeramo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshatu.