FPR yijeje gukomeza ubufatanye n’ishyaka PCT ryo muri Repubulika ya Congo
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwifatanyije n’shyaka Parti Congolais du Travail (PCT) mu Nteko Rusange yaryo ya Gatandatu yabereye i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Christophe Bazivamo, wari uyoboye intumwa zitabiriye iyo nteko rusange, yagejeje ku bitabiriye inama ubutumwa bw’ubufatanye n’amahoro bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi.
Amb. Bazivamo yashimye uburyo FPR-Inkotanyi n’ishyaka PCT bifite ishusho imwe mu miyoborere ishingiye ku kwimakaza imibereho myiza y’abaturage no kububakira ubushobozi, agaragaza ko ibyo byombi ari ishingiro ry’ubufatanye hagati y’ibi byiciro bya politiki.
Yagize ati “FPR-Inkotanyi na PCT bihuzwa n’amateka y’urugamba rwa Politiki rwashingiye ku ntego imwe, kubaka ibihugu byigenga, bitekanye kandi byubakiye ku iterambere ry’abaturage babyo.”
Yongeyeho ko ayo mashyaka yombi asangiye indangagaciro z’ubuyobozi bushingiye ku mateka n’inshingano yo gukorera abaturage, kandi ko FPR-Inkotanyi izakomeza gushyigikira ubufatanye bwa Politiki na dipolomasi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo.
Amb. Bazivamo yavuze ko FPR-Inkotanyi izakomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’amashyaka yombi, nk’uburyo bwo gushimangira ubucuti n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|