AFC/M23 Yagereranyije Televiziyo ya Leta ya Congo na Radiyo RTLM yicishije abatutsi mu Rwanda

Umuvugizi w’Umutwe AFC/M23 Lawrence Kanyuka yagaragaje ko ikiganiro Televiziyo ya Leta ya Congo yanyujijeho imbonankubone kuri iki cyumweru ubwo yakiraga umuvugizi w’Igisirikare cya Congo FARDC Gen. Sylvain Ekenge kigaragaza ko iri tangazamakuru rya Leta ntaho ritaniye n’iryashishikarije abahutu urwango ku batutsi, kugeza bakoze Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Sylvain Ekenge imbonankubone kuri RTNC, 28 Ukuboza 2025
Sylvain Ekenge imbonankubone kuri RTNC, 28 Ukuboza 2025

Uyu muvugizi yagarukaga ku byaraye bitangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Congo Gen. Sylvain Ekenge, aho yavugiye kuri Televiziyo amagambo menshi, harimo n’agaira ati "Iyo ushatse umugore w’umututsikazi uyu munsi, ugomba kwitonda"... Umuryango w’abatutsi b’abanyekongo "w’abahemu"...

Aha, umunyamakuru nawe yakomezaga kumwogagiza yerekana ko mu by’ukuri koko ubwoko bw’Abatutsi ari abantu bagomba kugendera kure.

Kanyuka yagize ati "kuwa 27 Ukuboza 2025, hatambutse itangazo rya televiziyo ryatanzwe n’umuvugizi w’ingabo za FARDC, General Sylvain Ekenge. Ibyavuzwe bigaragaza urukurikirane rw’imvugo ihoraho ihuye n’icyiciro cya nyuma cy’imyiteguro ya Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri Congo muri rusange, by’umwihariko abagore n’abana.
Iyi mvugo ishishikariza urwango ishyira Abatutsi bo muri Congo mu kaga gakomeye."

Umunyamakuru wa RTNC wenyegezaga amagambo ya Gen. Sylvain Ekenge
Umunyamakuru wa RTNC wenyegezaga amagambo ya Gen. Sylvain Ekenge

Kanyuka yavuze ko amagambo asubirwamo kenshi n’umuvugizi wa FARDC, ubutegetsi bwa Kinshasa, n’abavugizi n’abanyamakuru bafitanye isano na Bwana Félix Tshisekedi, agize ihohoterwa rihoraho kandi rigaragara ry’amategeko mpuzamahanga, arimo, ariko atagarukira gusa kuri ibi bikurikira:

I. Amasezerano Mpuzamahanga (Loni)

Amasezerano yo Gukumira no Guhana Icyaha cya Jenoside (1948)

Amasezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Politiki n’Imibereho rusange (ICCPR) (1966)

Amasezerano Mpuzamahanga yo Kurandura Ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku moko (ICERD) (1965)

Amasezerano yo Kurandura Ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa Abagore (CEDAW) (1979)

Amasezerano yo Kurwanya Ihohoterwa n’Ikinyuranyo gishingiye ku kubabaza umubiri n’umutima (1984)

Amasezerano ku Burenganzira bw’Umwana (1989)

Statute ya Roma y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) (1998)

II. Inzego n’Amabwiriza yo mu Karere n’Amahame Ngenderwaho

Itegeko Nshinga ry’Afurika ku Burenganzira bwa Muntu n’Abaturage (1981)

Protokole ya Maputo (2003)

Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (1948)

Gahunda ya Loni ya Rabat ku gukumira imvugo ishishikariza urwango (2012)

Muri iri tangazo, Kanyuka yavuzde kandi ko uretse ibi byaha, ubutegetsi bwa Kinshasa burimo kwica ku mugaragaro amasezerano y’agahenge, mu gihe kimwe bukora ibitero byica by’indege n’ibyo ku butaka bigabwa ku bice bituwe cyane n’abaturage, ndetse no ku birindiro bya M23 muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ibi bikorwa birimo gukoresha indege z’intambara za Sukhoi-25, drone z’intambara, n’intwaro ziremereye.

Yavuze ko mui Uvira na Bukavu, mu gihe cy’imyigaragambyo y’abaturage yabaga mu mahoro mu minsi ishize, ingabo z’ihuriro zishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa zakoresheje intwaro ziremereye n’izunganira izo ntwaro mu gutatanya abigaragambyaga, bigashyira mu kaga gakomeye ubuzima bw’abasivili. Ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi ngo byaguyemo abasivili batanu bari bari mu myigaragambyo y’amahoro muri Bukavu, bakoresha uburenganzira bwabo bwo kwigaragambya mu mahoro.

Gen. Sylvain Ekenge yasomye neza amategeko icumi y'Abahutu ni na yo yifashishije mu gukwirakwiza urwango ku Batutsi
Gen. Sylvain Ekenge yasomye neza amategeko icumi y’Abahutu ni na yo yifashishije mu gukwirakwiza urwango ku Batutsi

Aha, Kanyuka yagize ati "AFC/M23 irahamagarira ku mugaragaro umuryango mpuzamahanga kumenya ko hari Jenoside iri hafi gukorerwa Abatutsi bo muri Congo, itegurwa kandi igashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa."

Yabwiye LONI kandi, kumenya ko iyi mvugo ishishikariza urwango ikwirakwizwa ku bushake; ikaba ishyira mu kato, igaheza, ndetse ikavanfgura ku buryo buhoraho Abatutsi.

Yanavuze kandi ko ingabo za Kinshasa zikomeje kwica agahenge, binyuranyije n’Amasezerano ya Doha.

Avuga ku butegetsi buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi, umuvugizi wa FARDC yagize ati "Ubu butegetsi bushingiye kuri Jenoside buracyakomeje guteza intambara, gusenya imiryango, no gukora ubukangurambaga bwo gutsemba abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri rusange, n’Abatutsi by’umwihariko."

Yavuze ko M23 yifatanyije n’Abaturage ba Congo cyange cyane mu Burasirazuba bw’Igihugu, ndetse avuga ko batazahwema kubarengera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka