Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarageze no mu bitaro, abahahungiye bakicwa, bamwe mu baganga bagatatira igihango cyo kubungabunga ubuzima bakishora mu bwicanyi ngo ni amahano akabije abakora mu bitaro bya Kigeme basabwe guhanagura bafasha abarokotse Jenoside bakanabagarurira icyizere ko ibitaro bitakiri ahantu ho kwicirwa, (…)
Imibiri 29 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu karere ka Rulindo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rusiga kuri iki cyumweru tariki 8/6/2014.
Ubwo hibukwaga abakozi bakoraga mu bitaro bya Kibuye, abarwayi, abarwaza ndetse n’abandi bari bahahungiye bakaza kuhicirwa mu gihe cya Jenoside, bibukije ko ubusanzwe umuntu agana abitaro ajya kuhashakira ubuzima bityo bagaya cyane abahakoreye ibikorwa by’ubwicanyi.
Mu murenge wa Kibilizi uherereye mu karere ka Nyanza, tariki 07/06/2014, hibutswe abagore basaga 350 biciwe muri uyu murenge bazira Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda; umuhango ukaba wabibumriwe na Misa yo kubasabira.
Minisitiri Protais Mitali aravuga ko abatije umurindi ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda bakwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda bose kuko amahano ya Jenoside atari gushoboka iyo batayagiramo uruhare.
Ubuyobozi n’abakozi ba MAGERWA bakoze igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugusera rugakurikirwa n’ijoro ry’icyunamo.
Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu Burengerazuba ( IPRC West) bibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bafasha impfubyi zibana zo mu Mudugudu wa Twumba mu Murenge wa Twumba ho mu Karere ka Karongi.
Abakozi b’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi cy’u Rwanda (RSSB) baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batujwe mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza banatera inkunga urwibutso rwa Jenoside rw’aka karere kuri uyu wa kane tariki 05/06/2014.
Ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 05/6/2014, abakozi b’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) bavuze ko kwibuka buri mwaka bituma bamenya uburyo bakurikiza mu kubana no gukorana na bagenzi babo cyangwa abandi bagifatwa n’ihungabana, ndetse no kwanga kwibagirwa aho bavuye.
Abakozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ndetse n’ibigo biyishamikiyeho, kuri uyu wa Gatatu tariki 04/06/2014 bari mu Karere ka Musanze mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufata mu mugongo abacitse ku icumu babashyikiriza inkunga ingana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 550.
Kuri uyu wa 1 Kamena 2014 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rubengera mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bashinguye imibiri 52 y’inzirakangane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abakozi 19 bakoreraga Perefegitura ya Kibungo na Superefegitura byahujwe bikabyara intara y’Uburasirazuba, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe tariki 1/06/2014, hashimangirwa ko biteye agahinda n’ikimwaro kuba Leta yarishe abakozi bayo ishingiye ku ivangura n’amacakubiri.
Umuyobozi w’ishuri Nyamata Technical Secondary School ryahoze ryitwa ETO Nyamata aravuga ko iyo urubyiruko rweretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bituma bituma rugira inshingano zo kwiyubakira igihugu kuko ruba rushaka gukosora amateka ya rugenzi rwarwo.
Abakozi n’abayobozi ba Hoteli UMUBANO bashyikirije inzu ifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, umupfakazi w’umwe mu bakozi bahoze bakorera iyi hoteli ariko akaza kwitaba Imana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarezi bo mu karere ka Karongi barasabwa kurinda abana bigisha ikitwa amacakubiri aho kiva kikagera, babatoza kubana nk’Abanyarwanda. abana na bo basaba abayobozi kubarindira umutekano ngo kugira ngo Jenoside itazasubira.
Ishuli rikuru ry’abalayiki b’abadivantitse rya Kigali ( INILAK) ishami rya Nyanza ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda hanatahwa ikimenyetso cyo kuyamagana ku bantu bose biga ndetse n’abazagera aho iri shuli ryubatse mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Uduce dutatu two mu ntara y’Uburasirazuba ari two Mukarange yabarizwaga mu cyari Komini Kayonza, Karubamba yabarizwaga mu cyari komini Rukara na Kiramuruzi yabarizwaga mu cyari komini Murambi dufite amateka akomeye ya Jenoside duhuriyeho, bitewe n’uko hiciwe ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi bahigwaga kubera ubufatanye (…)
Ibigo by’amashuli y’incuke, abanza n’ayisumbuye byo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyanza kuwa 28/05/2014 byibutse abana n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Abarokotse Jenoside mu karere ka Ngoma by’umwihariko abarokokeye mu bitaro bikuru bya Kibungo, barasaba ko Abarundi bahoze bahakorera bagize uruhare muri Jenoside bafatwa bagashyikirizwa inkiko bakaryozwa ibyo bakoze.
Nyiratsinda Flora warokokeye i Karubamba ho mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite igihango badakwiye gutatira bagiranye n’ingabo zabatabaye ubwo zahagarikaga Jenoside yorekaga imbaga mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bahaye ishimwe umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien, kubera ubwitange n’urukundo yakomeje kugaragariza abarokotse mu buryo ayoboramo ibitaro ndetse n’ubufasha yakomeje kugaragaza ku giti cye abuha abarokotse Jenoside (…)
Imibiri 8029 yashyinguwe mu rwibutso rushya rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Karubamba mu murenge wa rukara wo mu karere ka Kayonza tariki 25/05/2014. Imwe muri iyo mibiri yari isanzwe ishyinguye mu mva rusange y’i Karubamba ariko iza kuvanwamo nyuma y’uko bigaragaye ko iyo mva yatangiye kwangirika.
Umuryango uhuje Abanyeshuri barokotse Jenoside barangije Kaminuza n’Amashuri makuru (GAERG) urasaba ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuwufasha kwihutisha igikorwa cyo kubarura imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko uko bitinda ni ko hari impungenge z’uko amazina yabo yazibagirana burundu.
Abana bo mu karere ka Rusizi bakorewe umuhango wo kwibuka bagenzi babo baziza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baganirizwa ku mateka yaranze u Rwanda ari nayo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ariko banibutswa uruhare rwabo mu kwiyubaha.
Abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bibukatse abakozi, abarwayi n’abarwaza 27 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya n’amagambo byavuzwe, byagarutse ku ruhare abakozi b’ibyo bitaro bagize, aho batanze bagenzi babo bakoranaga umunsi ku wundi bakicwa.
Minisitiri Hiroshi Yamamoto ushinzwe imari n’uubukungu muri Leta y’Ubuyapani arasanga isi yose ikwiye gushyigikira u Rwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’icyiru ko amahanga yarebereye akirengagiza gukumira no gutabara Abanyarwanda muri Jenoside.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu wa Bumbogo mu kagari ka Nyamagana mu karere ka Ruhango, basuwe n’ibigo byamashuri bya EMERU Intwari na Lycee de Ruhango babaha inkunga igizwe n’amata n’ibiribwa bifite agaciro k’ibihumbi 450.
Muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, abakora muri ibi bitaro bari kugezwaho ibiganiro bitandukanye guhera mu gitondo mu isengesho bakora mbere yo gutangira akazi ndetse na nyuma ya saa sita bakabona ibindi biganiro.
Ngoga Aristorque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Uhuje Abanyeshuri barokotse Jenoside barangije kaminuza (GAERG) urimo gutegura kwibuka imiryango yazimye ku rwego rw’igihugu igikorwa kizabera mu Karere ka Musanze tariki 24/05/2014, yatangaje ko bamaze kubarura imiryango 461 yishwe muri Jenoside yakorewe (…)
Kuwa gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2014 Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko basuye urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iiburasirazuba banatanga ubufasha ku mfubyi zibumbiye muri Koperative COCOUNYA (Coopérative de Couture de Nyarubuye) mu Murenge wa (…)