Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko umwaka utaha wa 2015, igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kizasanga hari urwibutso ababuriye ababo mu Kivu na bo bashobora kubibukiraho.
Ubwo tariki 18/05/2014 hibukwaga Abatutsi basaga ibihumbi 18 baguye mu Murenge wa Mubuga ho mu Karere ka Karongi mu gihe cya Jenoside, hatanzwe ubutumwa bw’umwana wari ufite ukwezi kumwe mu nda ya nyina mu gihe cya Jenoside maze bukora ku mitima ya benshi bitabiriye uwo muhango.
Imibiri isaga 5000 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bakajugunywa mu cyobo kiswe Komini Rouge mu karere ka Rubavu,yatangiye gusukurwa ngo izashyingurwe mu cyubahiro taliki 19/6/2014.
Ubwo ku itariki 16/5/2014, abakozi bo mu bitaro bya kaminuza by’i Butare (CHUB) bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, baremeye abantu batatu bahaburiye ababo.
Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside, bo mu cyahoze ari Komini Taba, ubu akaba ari mu Murenge wa Rukoma, umwe mu mirenge y’akarere ka Kamonyi; umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Marie Alice yatangarije abari aho ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bumve ko ari abavandimwe kandi ko (…)
Ikigo nderabuzima cya Cyaratsi cyubatse mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza tariki 16/05/2014 cyibutse ku nshuro ya kane abari abakozi bacyo batatu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Abantu biganjemo urubyiruko ruturuka mu murenge wa Gishamvu n’uruturuka mu mujyi wa Huye, ku gicamunsi cyo ku itariki ya 16/5/2014 bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside muri uyu murenge. Hari mu rwego rwo gutangira umugoroba wo kwibuka bucya bashyingura abarenga ibihumbi 58 ahitwa i Nyumba.
Mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi habereye igikorwa cyo kwibuka urubyiruko kuncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango w’itabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwari rwaje gusubiza bagenzi babo icyubahiro bambuwe bazira uko baremwe.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga mu Ishuri Agahozo Shalom riri mu mudugudu “Agahozo Shalom Youth Village” mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana ruratangaza ko rwabashije kugira amahirwe yo kubona ubuyobozi bwiza bubaha icyerekezo, bityo ngo rukaba rugomba kuyubakiraho kugira ngo rwiteze imbere runubaka igihugu.
Ishuri Rikuru rya INILAK/Ishami rya Rwamagana, kuri uyu wa Kane, tariki 15/05/2014 ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, maze ubuyobozi n’abanyeshuri baryigamo bahamya ko bafite inshingano zikomeye zo kwigisha abantu uko Jenoside yabaye kugira ngo bafate ingamba z’uko itazongera kubaho ukundi.
Ku nshuro ya mbere ku rwego rw’akarere ka Rubavu, hateguwe gahunda yo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu cyobo kizwi nka komine rouge giherereye mu karere ka Rubavu intara y’Uburengerazuba.
Abanyeshuri biga ku bigo bya ESSA Ruhengeri na St Vincent Muhoza byo mu Mujyi wa Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 14/05/2014 bakoze urugendo rwerekeza ku Rwibutso rwa Muhoza aho bunaniye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari kumwe n’abarezi babo bibutse abana bazize Jenoside mu Karere ka Ngororero. Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2014, ababyeyi bongeye gusabwa guha uburere buboneye abana babo bazira kubashyiramo uburozi bw’ingengabitekerezo ya (…)
Abantu 8 bari abakozi mu bitaro bya Muhororo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Kibirira ruri mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, bongeye kunamirwa ku nshuro ya 3, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2014.
Muri Kaminuza y’u Rwanda , Ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi bw’abantu rya Nyamishaba mu Karere ka Karongi ku mugoroba wa tariki 10/05/2014 bari mu muhango wo kwibuka abantu babarirwa mu bihumbi bitatu baguye muri icyo kigo ndetse no mu Kiyaga cya Kivu mu gihe cya Jenoside.
Mu karere ka Rutsiro ku wa gatanu tariki 09/05/2014 habaye umuhango wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa ubutumwa butandukanye bugamije gukangurira abana kuba intwari, gukundana no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 09/05/2014, abawitabiriye basabwe kugira uruhare mu kubaka Ubunyarwanda buzira amacakubiri kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo (INATEK) iri mu karere ka Ngoma bavuga ko gusura inzibutso za Jenoside bibafasha mu myigire yabo no kuzaba abo igihugu kibatezeho.
Ubuyobozi n’abakozi b’umuryango World Vision bakoze igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994, igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mbere yo kumva ibiganiro bitandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki 7/5/2014.
Mu murenge wa Nyarubaka wo mu karere ka Kamonyi, tariki 3 Gicurasi, bibutse abana b’abahungu bishwe bazira ko ari abatutsi. Aba bana batswe ababyeyi ba bo bari mu rugendo rwerekezaga i Kabgayi aho bari bahungiye.
Kuwa gatandatu tariki 03/05/2014 mu karere ka Nyanza habereye umuhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 basaga ibihumbi 20 bakaba bashyinguwe mu rwubutso rushya rw’aka karere.
Abayobozi, abakozi n’abanyeshuri b’ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba College of Technology baratangaza ko gusura urwibutso ari ugusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ubwo mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnique bibukaga Abatutsi bazize Jenoside, bamwe mu bayirokotse bagaragaje ko hari imibiri yajugunwe mu mazi na n’ubu itaraboneka ndetse ko na bamwe mu bashyinguwe mu rwibutso rwa Kibogora bakwiye gushyingurwa ku buryo bukwiye mu cyubahiro umuntu akwiriye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/4/2014, muri kaminuza ya INATEK campus ya Rulindo bakoze umuhango wo kwibuka Abatutsi baguye ku musozi wa Rulindo iyi kaminuza yubatseho.
Mu karere ka Gicumbi hibustwe abana bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abana bishwe na bagenzi babo biganaga muri G.S de la Salle baje kicirwa mu ntara y’Amajyepfo mu kigo cy’amashuri cya EAV Kabutare.
Ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisti b’umunsi wa karindwi rya Kigali, INILAK ryavuze ko uburezi n’inyigisho ritanga, bizafasha abaryigamo kudategereza ak’imihana kaza imvura ihise ahubwo bakishakamo ibisubizo nta gutega amaramuko ku mahanga.
Abayobozi batandukanye bakanguriye abaturage b’umurenge wa Kamembe kurushaho kwitabira ibikorwa byo kwibuka; nyuma yo kubona ko mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside wabereye muri uwo murenge tariki 30/04/2014 hitabiriye abaturage bacye ugereranyije n’abahatuye.
Mu gihe hashize imyaka 20 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni imwe, haracyari imibiri y’abishwe muri iyo Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu gihe abarokotse Jenoside, imiryango irengera inyungu zabo ndetse n’ubuyobozi badahwema gusaba ko abafite amakuru kuri iyo mibiri (…)
Guido Ntameneka ukomoka mu murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 asanga nta gisobanuro na kimwe cyasobanura urupfu Abatutsi bapfuye. Yabitangaje tariki 28/4/2014 ubwo Abanyakinazi bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatuye umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma barishimira uburyo agaseke ko mu cyunamo cya Jenoside cy’uyu mwaka wa 2014 kitabiriwe kugera ubwo havuyemo miliyoni imwe n’ibihumbi 200 yaguzwe inka eshanu zaremewe abarokotse Jenoside batishoboye.