Abakozi ba HotelI UMUBANO bubakiye umupfakazi w’uwahoze ari umukozi w’iyi hoteli
Abakozi n’abayobozi ba Hoteli UMUBANO bashyikirije inzu ifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, umupfakazi w’umwe mu bakozi bahoze bakorera iyi hoteli ariko akaza kwitaba Imana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukarukeba Alphonsine yashyikirijwe iyi nzu iherereye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro banamwemerera kumushyiriramo n’ibindi bikoresho, kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2014.

Mu byishimo byinshi, Mukarukeba yatangaje ko yishimiye uburyo iyi hoteli yazirikanye umugabo we n’ubwo atakiriho ariko bakibuka umuryango we yasize ubwo yari agikora muri iyi hoteli.
Yagize ati “Nshimiye ubuyobozi n’abakozi ba Hotel Umubano, kuko urukundo n’ubufatanye bwabo bangaragarije, byanyeretse ko bazirikana abo mugenzi wabo yasize. Ko bakoranaga neza na we.”

Umugirenza Laurence, ushinzwe abakozi muri Hotel Umubano, yatangaje ko ari bwo bwa mbere batanga inzu mu gufasha, ariko Atari bwo bwa mbere bakoze igikorwa nk’iki kuko kuva mu myaka itatu babitangira batangaga inka.
Ati “Ubundi aba basizwe na bagenzi bacu bari abakozi ba Hotel Umubano, twarabahamagaraga tukifatanya mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ntitugire igikorwa gikomeye tubakorera.

“Twatekereje mu miryango dufite, tureba abatifashije bafite ubushobozi buke kurusha abandi. Dufite gahunda ihoraho yo gukomeza gufasha n’abandi.”
Nyuma yo gusura uyu mukecuru hanabaye igikorwa cy’ijoro ryo kwibuka, aho hibutswe abakozi barindwi bakoraga muri iyi hoteli. Gusa ngo ubushakashatsi bwo gushaka abandi baba barazize Jenoside buracyakomeje.
Muri uyu mugoroba kandi hanatanzwe ibiganiro bitandukanye n’ubuhamya bw’umwe mu bahakoraga mu gihe cya Jenoside na n’ubu ukihakora, wavuze ko Abafaransa bakihagera bakigera mu Rwanda bahise bigabiza iyi hoteli bakajya babategeka kubakorera no kubatekera.
Emmanauel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|