Nyanza: RSSB yaremeye abarokotse Jenoside inatera inkunga urwibutso

Abakozi b’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi cy’u Rwanda (RSSB) baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batujwe mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza banatera inkunga urwibutso rwa Jenoside rw’aka karere kuri uyu wa kane tariki 05/06/2014.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi cy’u Rwanda, Dr Daniel Ufitikirezi, yatangaje ko mbere yo gusura urwibutso rw’Akarere ka Nyanza babanje kujya kuremera abarokotse Jenoside batuye mu murenge wa Muyira bagataha ibikorwa by’amashanyarazi bahawe ndetse bakabashyikiriza n’impano y’ibiribwa bari babazaniye.

Yagize ati: “Byari muri gahunda yo kubafata mu mugongo ndetse no gutaha ibikorwa by’umuriro twashyize mu mazu 52 y’abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Muyira kugira ngo bashobore nabo kuyifashisha mu mibereho yabo ya buri munsi”.

Abakozi ba RSSB bakirwa ku rwibutso rw'akarere ka Nyanza.
Abakozi ba RSSB bakirwa ku rwibutso rw’akarere ka Nyanza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibikorwa byose iki kigo cya RSSB cyakoreye iyi miryango y’abarokotse Jenoside byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 9 habariwemo umuriro bahawe ndetse n’impano y’ibiribwa bitandukanye bashyikirijwe.

Ubwo bari bageze ku rwibutso rw’Akarere ka Nyanza kandi banahatanze inkunga y’amafaranga ibihumbi 500 agenewe kurwitaho mu bikorwa by’isuku; nk’uko Dr Daniel Ufitikirezi umuyobozi w’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi b’u Rwanda yakomeje abitangaza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza, Madamu Kambayire Appoline, agira icyo avuga kuri iyi nkunga y’umuriro wagenewe abarokotse Jenoside bo muri aka karere yatangaje ko igiye kubavana mu bwigunge barimo kuva mu myaka itanu ishize batujwe mu murenge wa Muyira.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rwasuwe n'abakozi ba RSSB bakanarutera inkunga.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rwasuwe n’abakozi ba RSSB bakanarutera inkunga.

Yavuze ko aya mashanyarazi bitezweho kuzayabyaza umusaruro bashakisha imirimo imwe n’imwe bayakoreshamo bakabona imibereho. Ati: “Hari byinshi batakoraga nyamara bafite ubushobozi bwo kuba babikora ubu izo nzitizi zivuyeho kuko aho umuriro wageze iterambere ntirihatangwa”.

Ku ruhande rw’abahawe iyi nkunga y’umuriro batangaje ko bayishimiye ndetse bagashimira ubuyobozi bw’iki kigo cya RSSB cyabahaye amashanyarazi bemeza ko ari imbarutso y’iterambere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka