Rusizi: Abana basabwe kwibuka biyubaha, ubwo hibukwaga bagenzi babo bazize Jenoside

Abana bo mu karere ka Rusizi bakorewe umuhango wo kwibuka bagenzi babo baziza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baganirizwa ku mateka yaranze u Rwanda ari nayo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ariko banibutswa uruhare rwabo mu kwiyubaha.

Kuri uyu wa gatanu tariki 23/5/2014 nibwo iki gikorwa cyo kwibuka cyari kitabiriwe n’abanyeshuri bavuye mu bigo by’amashuri bitandukanye byo muri aka karere berekezaga muri sitade yako karere.

Abana bakoze urugendo rwo kwibuka bagenzi babo bazize jenoside.
Abana bakoze urugendo rwo kwibuka bagenzi babo bazize jenoside.

Bahawe ibiganiro bitandukanye byibanze ku mateka mabi yaranze URwanda ari nayo yaje kugusha kundunduro ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Bimwe mu biganiro bahawe harimo n’ikiganiro ku amateka ya “Ndi umunyarwanda”, cyatanzwe na Visi perezidanti wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Uwimana Saveline, wabwiye abanyeshuri ko bagomba kwemera ko ari abanyarwanda bafite urenganzira busesuye ku gihugu cyabo.

Abana bibutse bagenzi babo.
Abana bibutse bagenzi babo.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Mukandasira Caritas, yabwiye abana ko bafite inshingano zo kubaha ababyeyi babo kimwe n’abarezi abasaba kwima amatwi abaribo bose bifuza kubabibamo amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvangura iryariryo ryose.

Yabasabye kubamaganira kure kuko kugeza ubu ariwo musaraba Abanyarwanda bikoreye, aho bahangana n’ibibazo byatewe na jenoside. Yabwiye uru rubyiruko ko bagomba gusobanukirwa n’ingaruka za jenoside birinda ko yazongera kubaho ukundi.

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abana kwibuka.
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abana kwibuka.

Samuel Hitimana umwana wahagarariye bagenzi be muri uyu muhango wo kwibuka abana bazize Jenoside ku rwego rw’igihugu, yavuze ko aho URwanda rugeze abantu badakwiye guheranywa n’agahinda ko ahubwo bagomba guharanira icyatuma barushaho gutera imbere, kugirango abakoze amahano badakomeza kubishima hejuru.

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abana kwibuka.
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abana kwibuka.

Uyu mwana kandi yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR INKOTANYI zahagaritse jenoside zikongera guhuza abanyarwanda bari baratatanye none ubu u Rwanda rukaba rutekanye.

Umwana wahagarariye abandi yashimye ingabo zahoze ari iza FPR INKOTANYI zahagaritse Jenoside.
Umwana wahagarariye abandi yashimye ingabo zahoze ari iza FPR INKOTANYI zahagaritse Jenoside.

Musabwa Euphre

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwibuka ningira kamara kugihugo no kubanya

Mizero felix yanditse ku itariki ya: 24-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka