Abakozi b’akarere ka Nyanza bibutse abakozi 15 bahoze ari abakozi b’amakomini ya Ntyazo, Muyira na Nyabisindu (yabyaye akarere ka Nyanza) bakaba barazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi hamwe na Diyosezi Gaturika ya Kabgayi bibutse abantu 30 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baguye kuri ibyo bitaro aho bamwe bishwe abandi bakagambanirwa n’abaganga bari bashinzwe kwita ku buzima bwabo.
Ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruherereye mu murenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, abagize Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, bibukijwe gutoza urubyiruko bakoresha kugira urukundo, bakirinda kwishora mu bwicanyi.
Abaforomo bakora ku kigo nderabuzima cya Muhima bashyize hamwe inkunga yo gusana inzu umukecuru w’incike w’imyaka 85 witwa Mukanguhe Madeleine, usanzwe ubana n’umwuzukuru we mu murenge wa Muhima, mu mudugudu wa Amahoro mu karere ka Nyarugenge.
Abakozi b’akarere ka Nyamagabe barasabwa kurushaho kunga ubumwe hagati yabo kugira ngo kwicana, nk’uko byabayeho muri gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bitazongera kubaho ukundi.
Mu mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke habaye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abarezi hamwe n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994.
Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu Karere ka Karongi habaye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarengane zirenga ibihumbi 50, ziciwe mu Bisesero mu Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abagize ikigo giteza imbere imikino cya Cercle Sportif cya Kigali, bavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ngombwa nk’uko umuntu yibuka umunsi we w’amavuko; ariko kikaba cyanasabwe n’ubuyobozi bw’urwibutso rwa Gisozi kubikora, kugirango urubyiruko rugize icyo kigo rumenye guha agaciro ikiremwamuntu.
Ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo ryashyikirije umupfakazi wa Jenoside, Uwantege Germaine, inzu irimo ibyangombwa byose bivuye mu bwitange bw’abanyeshuri n’abakozi biri shuri.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), kivuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba guhoraho kandi bikajyana n’ibikorwa; aho ngo muri uyu mwaka icyo kigo cyashyizeho urwibutso rushya ku cyicaro cyacyo, ndetse gikomeza gutera inkunga urwibutso rwo ku Gisozi.
Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA) bafatanyije na Unity Club ndetse n’akarere ka Rutsiro, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, baremera abapfakazi, incike hamwe n’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Kamena 2014, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu Karereka Karongi bazashyingura mu cyubahiro imibiri irenga ibihumbi mirongo itanu y’inzirakarengane zazize Jonoside yakorewe Abatutsi.
Kesho ni umusozi uri mu kagari ka Mashya mu murenge wa Muhanda ho mu karere ka Ngororero. Ni umusozi ubereye ijisho kandi uhinzwe ho icyayi, kuko wegeranye n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruri muri uwo murenge.
Abaturage b’akarere ka Rwamagana, ku Cyumweru, tariki 22/06/2014, bibutse ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bashyingura mu cyubahiro imibiri 38 mu rwibutso rwa jenoside rwa Sovu ruri mu kagari ka Sovu mu murenge wa Kigabiro.
Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu gihugu cya New Zealand (Nouvelle Zelande), ku wa Gatandatu, tariki 21/06/2014 bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, bagaya ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ariko bishimira intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka nyuma y’ibihe (…)
Abatutsi barokokeye ku musozi wa Nyarushishi uherereye mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa 22/06/2014, bakoze igikorwa cyo kwibuka ababo bazize Jenoside bamagana Abafaransa barebereye ubwicanyi bwahakorewe mu gihe cya Jenoside ndetse ngo bakagira n’uruhare mu bikorwa bya mfura mbi.
Nyuma y’imyaka 20 akarere ka Rubavu kashyinguye mu cyubahiro imibiri 4613 y’Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe na Leta yariho mu gihe Cya Jenoside yakorewe Abatusti 1994 bishwe bakajugunywa cyobo kiswe Komini Rouge.
Abakozi b’umuryango Welthungerhillfe baremeye umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside utuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga aho bamuhaye inka yo korora, ndetse bakanasura urwibutso rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi.
Abakecuru b’incike n’abandi bakuze bo mu karere ka Bugesera n’inshuti zabo barishimira ko bahawe umwanya bakibuka ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu gikorwa cyarabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguyemo abarenga ibihumbi 45.
Ibitaro bya Rwamagana, kuri uyu wa Kane, tariki 19/06/2014, byibutse ku nshuro ya 20 abari abaganga, abaforomo n’abandi bakozi babikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 maze bafasha n’abakecuru babiri barokotse Jenoside batishoboye kubona ibikoresho byo mu nzu.
Mu gihe itorero ADEPR ryibukaga Abatutsi bazize Jenoside baguye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe muri Mata 1994, ryahaye abaharokokeye ibintu binyuranye birimo ibikoresho byo mu rugo, ibiryamirwa n’ibyo kurya, ariko rinaremera abarokotse 5 batishoboye ribaha inka.
Mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro habaye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 98 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yashyinguwe tariki 14/06/2014 mu rwibutso rw’akarere ka Rutsiro.
Ubwo itorero rya ADEPR ryibukaga abahoze ari abakozi n’abayobozi baryo ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umuvugizi w’iryo torero Pasiteri Sibomana Jean yasabiye abayobozi b’iryo torero imbabazi.
Kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarageze no mu bitaro, abahahungiye bakicwa, bamwe mu baganga bagatatira igihango cyo kubungabunga ubuzima bakishora mu bwicanyi ngo ni amahano akabije abakora mu bitaro bya Kigeme basabwe guhanagura bafasha abarokotse Jenoside bakanabagarurira icyizere ko ibitaro bitakiri ahantu ho kwicirwa, (…)
Imibiri 29 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu karere ka Rulindo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rusiga kuri iki cyumweru tariki 8/6/2014.
Ubwo hibukwaga abakozi bakoraga mu bitaro bya Kibuye, abarwayi, abarwaza ndetse n’abandi bari bahahungiye bakaza kuhicirwa mu gihe cya Jenoside, bibukije ko ubusanzwe umuntu agana abitaro ajya kuhashakira ubuzima bityo bagaya cyane abahakoreye ibikorwa by’ubwicanyi.
Mu murenge wa Kibilizi uherereye mu karere ka Nyanza, tariki 07/06/2014, hibutswe abagore basaga 350 biciwe muri uyu murenge bazira Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda; umuhango ukaba wabibumriwe na Misa yo kubasabira.
Minisitiri Protais Mitali aravuga ko abatije umurindi ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda bakwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda bose kuko amahano ya Jenoside atari gushoboka iyo batayagiramo uruhare.
Ubuyobozi n’abakozi ba MAGERWA bakoze igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugusera rugakurikirwa n’ijoro ry’icyunamo.
Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu Burengerazuba ( IPRC West) bibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bafasha impfubyi zibana zo mu Mudugudu wa Twumba mu Murenge wa Twumba ho mu Karere ka Karongi.