Abakozi ba MAGERWA bibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ubuyobozi n’abakozi ba MAGERWA bakoze igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugusera rugakurikirwa n’ijoro ry’icyunamo.
Abakozi ba MAGERWA babajwe cyane n’amateka biboneye y’ibyabereye kuri uru rwibutso rwa Nyamata ariko banahakura amasomo, nk’uko byatangajwe na Lambert Nyoni, umuyobozi mukuru w’iki kigo, bamaze gukora urwo rugendo kuri uyu wa gatanu tariki 6/6/2014.

Yagize ati “Twababajwe n’ibyabaye kandi tugaharanira ko bitazongera kubaho ukundi. Ikindi turareba iyo twavuye tukareba iyo tujya tukaba twaharanira kwiyubaka kugira ngo tutazaheranwa n’aka gahinda.”
By’umwihariko iki kigo kiribuka abakozi 11 bamaze kumenyakana bacyo baguye muri Jenoside, ariko nta makuru ahagije babafiteho kuko abenshi bari ingaragu, nk’uko Nyoni ykomeje abitangaza.

Mu buhamya bwa bamwe mu bari abakozi ba MAGERWA, uwitwa Ignace Nkwakuzi wakoze muri iki kigo kuva mu 1985 kugeza ubu, atanaza ko kugira ngo umukozi yinjire muri MAGERWA byasabaga ikimenyane gihambaye.
Nawe ku myaka 22 y’amavuko yari afite, atangaza ko yahinjiye yoherejwe yoherejwe n’uwayoboraga ORTPN icyo gihe.
Agira ati “Ntiwapfaga kwinjira hano keretse woherejwe ; abenshi bari abakomoka muri Gisenyi, hagakurikiraho twe bakomoka mu Ruhengeri, hagataho ab’i Byumba, abandi bari mbarwa.”

Akomeza atangaza ko icyo gihe Abatutsi batari borohewe, kuko batotezwaga. Anatangaza ko uyu munsi bitandukanye cyane, kuko abakozi bose babanye neza ntawe umenya aho undi aturuka, cyangwa ngo arebe ubwoko bwe.
Mu gihe cy’intambara yo mu 1990, Abatutsi batangiye gutotezwa cyane, babura amahoro, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bahakoze imyaka 37 na n’ubu akihakora witwa Charles Nirere.

Ati “Ni agahomamunwa. Bamwe babwirwaga amagambo akarishye, batotezwa, bicwa urw’agashinyaguro. Byarambabaje kwica umuntu utaremye.”
Uru rwibutso baruteye inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yo kurufasha gukomeza kwiyubaka no gusanwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|